![Ngoma:Imbumbe y'uruzinduko rwa Minisitiri Nsanzimana ku bitaro bya Kibungo [AMAFOTO]](https://realrwanda.rw/uploads/images/2025/01/image_750x_6793c7389c813.jpg)
Mu ruzinduka Minisitiri w'Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin yagiriye mu bitaro byo ku rwego rwa kabiri byigisha bya Kibungo biherereye mu Murenge wa Kibungo,yasabye ubuyobozi n'abakozi b'ibitaro kuzuza ibyo basabwa kugira ngo byemererwe kuzamurwa mu ntera mu mitangire ya serivisi z'ubuvuzi.
Uruzinduko rwa Minisitiri w'Ubuzima Dr Nsanzimana warikumwe n'abayobozi barimo umuyobozi ushinzwe Ireme rya serivisi z'ubuvuzi muri minisiteri y'Ubuzima,rwabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Mutarama 2025,nyuma y'uko yari avuye mu karere ka Kirehe.
Mbere yo kuganira n'abakozi b'ibitaro ku bijyanye na serivisi z'ubuvuzi zitangirwa muri ibyo bitaro, minisitiri Dr Nsanzimana n'abo bayobozi bari kumwe, basuye ahatangirwa serivisi ndetse n'inyubako nshya irimo kubakwa muri ibyo bitaro.
Yashimiye abakozi uruhare bagira mu kunoza imitangire ya serivisi anavuga ko ibitaro bya Kibungo nibyuzuza ibisabwa bizagirwa ibitaro bya Kaminuza byigisha mu buryo bwuzuye .
Yagize ati "Twarebye ibitaro bitatu, bishobora kwihuta kuva kuri two level teaching hospital (ku rwego rwa kabiri rwigisha) bikaba ibitaro byigisha bya Kaminuza ku buryo bwuzuye, Kibungo nayo iri muri ibyo bitatu.Gushoboka ntabwo bisaba ibintu biremereye ,icya mbere ni ukubyumva ,ni mwebwe bo kumva ngo twari turi hehe ?"
Minisitiri Nsanzimana yakomeje agira ati"Igihugu cyacu kirihuta mu bintu byinshi.Ni muri uwo mujyo rero mugomba kuzuza ibyo musabwa natwe tukabashyigikira kugira ngo Kibungo bibe ibitaro bya Kaminuza byigisha mu buryo bwuzuye ."
Umuyobozi w'ibitaro bya Kibungo Dr Munyemana Jean Claude yavuze ko ibisabwa kugira ngo ibitaro bya Kibungo bigirwe ibitaro bya Kaminuza mu buryo bwuzuye bizakorwa vuba .
Yagize ati" Kugira ngo ibitaro byacu bigirwe ibitaro byigisha bya Kaminuza batweretse ibyo dusabwa ,tukaba twiteguye guhita dutangira kubishyira mu bikorwa guhera uyu munsi.Mu gihe cya vuba tugomba kwandikira minisiteri y'Ubuzima kugira ngo bagaruke kureba ko ibyo badusabye byuzuye kandi icyifuzo cya minisiteri y'Ubuzima ni uko ibitaro biri muri iyi Ntara y'Iburasirazuba bizajya byohereza abarwayi hano kandi bagahabwa serivisi nziza ."
Minisitiri w'Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin yasuye ibitaro byo ku rwego rwa kabiri byigisha bya Kibungo nyuma y'uko kuwa Kane Tariki ya 23 Mutarama 2025 yasuye ibitaro by'akarere bya Kirehe .
Turatsinze Hassan and Team Realrwanda.rw