Nyagatare: Umudugudu utarangwamo icyaha ukomeje kuvugisha benshi

Umudugudu wa Gakoma mu Kagari ka Rwisirabo umurenge wa Karangazi mu karere ka Nyagatare,wamenyekanye nk'utarangwamo icyaha ukomeje kuvugisha benshi ndetse bamwe bakomeza no kwibaza icyo uwo mudugudu waba ukora kugira ngo ukomeze kwemezwa nk'umudugudu utagira cyangwa utarangwamo icyaha mu karere, mu ntara ndetse no mu gihugu.

Umudugudu wa Gakoma wahawe izina ry'umudugudu utarangwamo icyaha nyuma y'uko hakozwe ubushakashatsi, dore ko hashize imyaka igera kuri ine uyu mudugudu witwa umudugudu utarangwamo icyaha.

SABITI John Bosco umuyobozi w'umudugudu wa Gakoma mu kagari ka Rwisirabo mu murenge wa Karangazi yavuze ko we abona nta bihambaye yakoze usibye gukorana n'abo bayoborana ndetse n'abaturage.

Yagize ati "Jyewe nakoze ibyo numvaga ko ngomba gukora hanyuma nzakumva ko umudugudu wange ngo wasuzumwe bagasanga ari umudugudu utarangwamo icyaha.Ni umwanya tumazeho igihe kitari gito kuko tuwumazeho imyaka ine."  

Yakomeje agira ati "Twebwe nta rindi banga twakoresheje usibye gukorera hamwe kandi ikibaye cyose tugatangira amakuru ku gihe kugirango dukumire icyaha kitaraba, ikindi kandi ibintu njye nabo dukorana dukora turabanza tukabigira ibyacu bityo rero bikadufasha kubikora neza ntarindi banga."

UWERA Joyce umunyamabanga nshingwabikorwa w' Akagari ka Rwisirabo ko mu murenge wa Karangazi yavuze ko nawe anezezwa n'uko akagari ke ka Rwisirabo ariko gasangwamo umudugudu wiswe umudugudu utarangwamo icyaha.

Yagize ati " Ibanga ntarindi twe dukorera hamwe kandi ikindi kintu ni uko twe dutanga indangamanota ku midugudu gitwaye neza, dutekereza ko nibyo byaba biri mu bibatera imbaraga zo gukora cyane.

Umuyobozi w' Akarere ka Nyagatare GASANA Stephen yavuze ko nindi mudugudu ikwiye gufatira urugero kuri uyu mudugudu wa Gakoma.

Yagize ati "Uyu ni umudugudu nk' indi yose yo mu murenge wa Karangazi ariko wakoze itandukaniro Kandi mu buryo buboneye kuko wakoze neza cyane kugera mu rwego witwa umudugudu utarangwamo icyaha mu midugudu myinshi iri mu gihugu." 

Yakomeje agira ati"Akenshi abanyarwanda ibintu dukora nibyo twigira ku bandi kuko kuvumbura biboneka gake, sinumva rero impamvu indi midugudu idakwiye gufata iya mbere mu kwigira kuri uyu wa Gakoma. ikindi tubwira abaturage ni uko nta kintu na kimwe dushobora kugeraho hatabayeho gufatanya." 

Ibi byose byagarutsweho ubwo Umurenge wa Karangazi wari mu mwiherero umuze iminsi itatu watangiye tariki 11 Nyakanga 2025 kugera tariki 13 Nyakanga 2025.Mu mwiherero wareberaga hamwe ibyo bagezeho mu mwaka wa 2024- 2025 ndetse nibyo bifuza kugeraho muri 2025-2026 byose bikorwa kugirango hubakwe iterambere ry'umuturage Kandi rifite ireme.

Adam Tuyizere/Realrwanda.rw 