Ngoma:Urubyiruko rw'abadivantisite rwasabwe kureka no kwirinda ingeso mbi

Ubuyobozi bw'Akarere ka Ngoma burasaba urubyiruko rwo mu itorero ry'abadivantisite b'umunsi wa Karindwi kwirinda no kureka ingeso mbi n'ibiyobyabwenge ,rukagira ibikorwa byiza biruganisha ku kuzavamo aba pasiteri beza ndetse n'abaturage bafitiye igihugu akamaro.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatandatu takiliki 10 Nzeri 2022 mu materaniro makuru y'iri torero yabereye kuri Sitade y'akarere ka Ngoma.Ni amateraniro ya Filidi y'Amajyepfo y'Iburasirazuba bw'u Rwanda mu Ntara y'Ivugabutumwa ya Kibungo.

Umuyobozi w'akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Mapambano N.Cyriaque yavuze ko iyo abayoke bagendeye mu murongo mwiza bituma bava mu byaha ari nako baba abaturage b'ingirakamaro.

Ati:"Nk'uko n'aba pasiteri babivuze ngo ubuyobozi bushyirwaho n'Imana,Iyo tugize amahirwe n'abayoboke bagendera mu murongo mwiza bakava mu byaha,bituma tugira abanyarwanda beza. 

Amadini n'amatorero dufatanya mu kuyobora abaturage kugira uruhari runini mu kugira igihugu gifite abayoborwa beza kandi bumvira".

Visi Meya Mapambano yasabye urubyiruko by'umwihariko kwirinda no kureka ibiyobyabwenge kuko bibabuza kuzavamo abakirisitu n'abapasiteri beza.

Ati"Rubyiruko rero inyigisho zatambutse aha ngaha,nizo natwe dushaka nk'ubuyobozi kugira abantu bazima.Mwirinde ibiyobyabwenge,mwirinde ingeso mbi. Urubyiruko rukwiye kwiga rukazavamo nk'abapasiteri mwahoze mubona aha ngaha. Rukwiye gukora umurimo w'Imana no mu gihugu bityo rukagira igihugu kiza kandi giteye imbere".

Umwe mu rubyiruko rwitabiriye aya materaniro makuru y'itorero ry'abadivantisite b'umunsi wa 7 , Irakoze yagize ati" Twishimiye ko twitabiriye aya materaniro kandi inama tugiriwe nk'uko n'ubundi dusanzwe tuzigirwa tuzazubahiriza ndetse tunashishikariza bagenzi bacu batageze aha kureka ibibi nk'uko Bibiliya ibidushishikariza".

Aya materaniro makuru ategurwa buri mwaka,aho ay'uyu mwaka yari afite intego igira iti" Niyemeje kugenda".