USA:Umusirikare ukomeye yatawe muri yombi azira kubetinga ku ishimutwa rya Perezida Madura

Minisiteri y'Ubutabera ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yataye muri yombi umusirikare ukiri mu kazi, akurikiranyweho gukoresha amakuru y'ibanga ya gisirikare kugira ngo yiheshe inyungu bwite, abinyujije mu gutega ku ishimutwa rya Perezida wa Venezuela, Nicolas Maduro.

Ku wa Kane, ubushinjacyaha bwatangaje ko Gannon Ken Van Dyke, ufite imyaka 38, yungukiye muri icyo gikorwa amafaranga arenga ibihumbi 400 by'amadolari ya Amerika.

Abashinzwe iperereza bavuze ko ibyo yakoze ari ugutesha agaciro icyizere rubanda iba ifitiye abasirikare n'inzego z'umutekano.

Umuyobozi wungirije muri FBI James C. Barnacle Jr yagize ati "Gannon Ken Van Dyke akekwaho guhemukira bagenzi be bakorana, akoresheje amakuru y'ibanga mu nyungu ze bwite,"

Van Dyke aregwa ibyaha bitanu, birimo:Ibyaha bitatu byo kurenga ku mategeko agenga isoko ry'ivunjisha n'ibicuruzwa,Icyaha kimwe cy'uburiganya hifashishijwe ikoranabuhanga, N'icyaha kimwe cyo gukora ihererekanya ry'amafaranga rinyuranyije n'amategeko.

Buri cyaha kijyanye n'uburiganya mu bucuruzi gishobora kumuviramo igifungo kigera ku myaka 10, mu gihe icyaha cy'uburiganya hifashishijwe ikoranabuhanga gishobora kumuviramo kugeza ku myaka 20.

Nk'uko inyandiko z'ubushinjacyaha zibigaragaza, Van Dyke yafunguye konti kuri Polymarket ku wa 26 Ukuboza 2025, akoresheje VPN kugira ngo agaragaze ko ari mu kindi gihugu.

Nyuma y'iminsi mike, yatangiye gutega ku byerekeye Venezuela, ashingiye ku makuru y'ibanga yari afite.

Ku wa 27 Ukuboza, yateze amadolari 96 ko ingabo za Amerika zizaba zageze muri Venezuela mbere ya tariki ya 31 Mutarama.

Ku wa 30 Ukuboza, yateze amadolari 1,323 ko Maduro azaba yavuye ku butegetsi mbere y'uko Mutarama urangira.

Mu minsi yakurikiyeho, yakomeje kongera amafaranga y'itegaminsi, arimo:$6,100 ku wa 1 Mutarama, Hanyuma ku wa 2 Mutarama ashyiramo andi arenga $26,000 mu byiciro bitandukanye.

Mu rukerera rwo ku wa 3 Mutarama 2026, Amerika yatangije igikorwa cya gisirikare muri Venezuela, cyaje kurangira Maduro n'umugore we Cilia Flores bashimuswe bagafungwa.

Iyo operasiyo yiswe Operation Absolute Resolve. Ubushinjacyaha buvuga ko Van Dyke yari mu bayiteguye kandi ayishyira mu bikorwa.

Bityo, igihe cyose yatangaga amafaranga mu itegaminsi, yari afite amakuru y'ibanga atarigeze atangazwa ku mugaragaro.

Nyuma yo kunguka arenga $400,000, yahise yimurira amafaranga menshi muri konti y'ifaranga ry'ikoranabuhanga yo hanze y'igihugu. Ku wa 6 Mutarama, yasabye Polymarket gusiba konti ye.

Ibi byabaye nyuma y'umunsi umwe Kalshi nayo itangaje ko yahagaritse kandi igaca ihazabu abakoresha batatu bakekwagaho gutega ku matora yabo bwite yo mu mwaka wa 2026.