Umugabo w imyaka 51 witwa NKERAGUTABARA Jean uzwi nka Gasongo uherutse gufubgurwa aracyekwaho kwica umugore we witwa UWIMANA Dativa amwiciye mu nzu kuko ubwo ibi byabaga hatabaje umukobwa we avuga ko ise ari kwica nyina (yari mukase).
Byabaye tariki 30 Kamena 2025 ahagana saa 11:00 z' ijoro mu mudugudu wa Rukiri mu kagari ka Kabeza mu murenge wa Rwimiyaga,ubwo humvikanye urusaku rwiganjemo amarira menshi rw'umwana w'umukobwa avuga ko ise yishe nyina.
Ubwo abaturanyi bahise batabara ariko n'ubundi yahise apfa ako kanya umugabo nawe aburirwa irengero.
Bamwe mu baturage baganiriye na realrwanda.rw bavuze ko ubwicanyi babonye ari indengakamere kuko bavuga ko uwo mugore bishoboka ko yaba yaranatwite kandi ko uburyo yamutemye biteye ubwoba.
Munyaneza umuyobozi w'umudugudu wa Rukiri yavuze ko n'ubundi imyitwarire y'uwo mugabo itari myiza ariko nt'amakimbirane adasanzwe ku buryo byatangaga ishusho y'uko hari uwakica undi.
Yagize ati"Uyu mugabo yengaga urwagwa, akarucuruza akanarunywa ariko yari amaze imyaka ibiri avuye intsinda kuko yari yarakatiwe imyaka ibiri kubera ko yari yarafashe umwana ku ngufu ku manywa y'ihangu.Twe twari tuzi ko yahindutse ariko natwe twatunguwe cyane ku byabaye".
HAGENIMANA Emanuel n'umwe mu baturanyi ba NKERAGUTABARA Jean yavuze ko uyu mugabo n' umudamuwe bari bamaranye igihe gito ariko nabo batacyekaga ko hazamo no kwicana.
Yagize ati"Aba bantu bari bamaze igihe gito babanye ku buryo batari barengeje amezi atanu ariko uyu mugabo yakundaga kunywa urwagwa anarwiyengera ntiyanakundaga guserera n'uyu mugore cyane.Rwose natwe twatunguwe.Cyeretse wenda niba yari yanyweye inzoga wenda ntawamenya nonese ko twaje tugasanga yagiye n'umugore agahita apfa".
BAGABO Antony umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rwimiyaga yemeje aya makuru,asaba abaturage ko bakwiye kwirinda ibintu ibyari byo byose bishobora gutuma mu ngo hanonekamo amakimbira yanabageza ku rupfu.
Yagize ati"Abaturage bakwiye kwitwararika cyane,ibintu bica amarenga y'amakimbirane ahoraho.Akenshyi usanga ingo zihoramo amakimbirane haba harimo umwe muribo unywa inzoga cyangwa banazinywa bose".
Yakomeje agira ati"Buri muturage wese afite inshingano yo kwita ku mutekano we n'uwumuturanyi we kuko no kudatabarana nabyo ubwabyo ni amakos.Mureke tujye dutabarana tunatangira amakuru ku gihe kugirango dukumire ibyaha bitaraba".
Muri rusange kugeza ubu umugore yamaze gupfa,naho ucyekwaho ubwicanyi ntarafatwa ariko ari gushakishwa n'inzego z'umutekano kugirango ibyo akekwaho nibimuhama abiryozwe.

Tuyizere Adam/Realrwanda.com
English
Kinyarwanda


