Rwamagana:Depite Nyirabazayire yasabye abaturage kwirinda ubugwari n'ubunebwe bakagera ikirenge mu cy'intwari

Depite mu nteko ishingamategeko y'u Rwanda Nyirabazayire Angelique yasabye abaturage b'akarere ka Rwamagana,guharanira kutaba ubigwari ndetse bakirinda n'ubunebwe ahubwo bagakura amaboko mu mifuka bagakora,kuko aribwo bazaba bageze ikirenge mu cy'intwari z'u Rwanda zatumye igihugu gitera iterambere.

Ni bimwe mu byagarutsweho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya mbere Gashyantare 2025,ubwo hizihizwaga umunsi w'intwari z'u Rwanda ku nshuro ya 31 wabereye ku Kibuga cya Polisi y'u Rwanda mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana.

Umuyobozi w'akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yagaragarije abatuye Akarere ka Rwamagana ko bafite inshingano yo kurinda ibyagezweho kubera ubwitange bw'Intwari z'Igihugu.Yabasabye kandi gushyira imbere inyungu rusange aho gushyira imbere inyungu zabo bwite.

Yagize ati "Kuri uyu munsi twizihizaho umunsi w'Intwari z'Igihugu, ubutumwa twaha Abanyarwamagana n'Abanyarwanda bose,icya mbere ni ugukomeza ubutwari bakagera ikirenge mu cy'intwari z'Igihugu cyacu bitanze batizigama inyinshi zamennye amaraso yazo zihasiga ubuzima ,uyu tukaba tunezerewe dufite umutekano n'amahoro , kugira ngo bigerweho ntibyikoze byasabye ikiguzi cy'amaraso yabo.buri wese asabwa gusigasira ibyagezweho buri wese agomba kugira ubutwari no gukomereza aho intwari zacu zagejeje . Nababwira buri wese ngo ntitugomba kuguma duhagaze hamwe ahubwo ni ugutera intambwe tujya mbere.  "

Depite Nyirabazayire Angelique wifatanyije n'abaturage b'umurenge wa Kigabiro kwizihiza umunsi w'intwari,yabwiye abaturage ko bagomba kwirinda ubugwari ahubwo bakigira ku Ntwari z'Igihugu zitandukanije nabwo, ahubwo zigaharanira amahoro n'iterambere ry'igihugu.

Yagize ati"Uyu munsi turazirikana ibikorwa by'Intwari z'Igihugu,umwanya nk'uyu ni uwo gufasha buri  munyarwanda wese kumenya ibikorwa byakozwe n'Intwari bityo bikababera urugero rwiza.Ni inshingano zacu kuko tugomba kugaragaza ibyakozwe bifitiye abanyarwanda akamaro no guharanira icyateza Igihugu imbere. "

Depite Nyirabazayire yakomeje agira ati"Turabasaba ko mutera ikirenge mu cy'intwari z'Igihugu zakitangiye no kwirinda icyabagusha mu mutego w'ubugwari,mwirinde amacakubiri n'ubunebwe ahubwo murangwe n'indagagaciro z'ubutwari .

Umunsi w'Intwari z'Igihugu mu karere ka Rwamagana wasojwe n'umukino wahuje ikipe y'umurenge wa Gishari n'ikipe ya classic sport yo mukiciro cya gatatu aho umukino watangiye amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe.

Turatsinze Hassan/Realrwanda.rw 