Rusizi:Abaturage ba Nyakabuye bagiye kwiyuzuriza ibiro by'umurenge bizatwara miliyoni 72Frw

Abatuye mu murenge wa Nyakabuye bo mu Karere ka Rusizi mu Ntara y'Uburengerazuba baravuga ko bishimiye igikorwa cyo gusanura umurenge wabo wari warangiritse cyane bakaba bavuga ko bagiye kujya babona Serivise nziza kandi bakazibonera ahantu heza.

Ni igikorwa cyatangiye mu kwezi gushize aho igitekerezo cyashyizwe imbere na Njyanama ireberera Abaturage ariko ku busabe bw'abaturage baturiye uwo Murenge bagaragazaga ko batishimira guhererwa Serivise ahantu hadasa neza huzuye umwanda n'ibishorobwa.

Ndagijimana Felix utuye mu Mudugudu wa Bikinga mu kagari ka Kamanu avuga ko ari iby'igiciro kugira umurenge ugaragara usukuye aho ujya gusabira Serivise ukumva nawe ubwawe biguteye ishema.

Ati:"Urebye uko uriya Murenge warumeze ;byateraga isoni twe Abaturage twawusabiragamo Serivice,tuzamura ijwi tugirango uwo Murenge usanurwe ndetse tubigiramo uruhare mu buryo bugaragara.Kuri ubu ugiye kuzura turashima uko umeze ubu tunasaba ko imirimo yo kuwurangiza,ikorwa vuba tugataha umurenge wacu twivugururiye."

Yagaragaje ko kuba baragiraga isoni bitaretse n’abayobozi nabo byabateraga ipfunwe, kuko igitekerezo kigitangwa byabaye nko korosora uwabyukaga.

Ati:"Si twe gusa byateraga isoni kuko n'abayobozi ubwabo byabateraga isoni;byagaragariye ku kuba twaratanze igitekerezo ubuyobozi bukagisamira hejuru,maze kigahabwa umugisha n'ubuyobozi bwacu dukunda kandi turabibashimira."

Umwe mu bayobozi b'imidugudu igize Umurenge wa Nyakabuye utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko bishimiye iki gikorwa mu buryo bugaragara dore ko ari bo ba mbere bakanguriye Abaturage gutanga umusanzu wabo wo kuvugurura uwo murenge aho ntawazuyaje bacyumva icyo gitekerezo

Ati:"Nitwe twegereye Abaturage buri munsi;turahorana ;twabagejejeho igitekerezo cyo gusanura umurenge bacyakirira hejuru barabyishimira maze batanga umusanzu wabo karahava.Babikoze ku bushake bwabo ndetse babigira ubyabo ku buryo hari n'abaturage banyihamagariraga bansaba ko naza kureba umusanzu wabo ."

Perezida w’inama njyanama y'Umurenge wa Nyakabuye Bwana Irivuzumugabo Deo avuga ko igitekerezo cyaje gikenewe kiganirwaho muri Njyanama ;kigezwa ku baturage nabo bagaragaza ubushake bwabo bugaragara,ku buryo aho igikorwa kigeze byerekana uburyo Abaturage bakunda igihugu cyabo.

Ati:"Nka Njyanama twatekereje ku gusanura umurenge ;gusa natwe twagendeye ku bitekerezo byavaga mu baturage ;igikorwa turagitangiza none tukigeze kure;umurenge wacu wari mubi mu buryo bugaragara ariko kuri ubu imirimo yo gusana igeze kure ku buryo uwari uhazi ashobora kuhayoberwa."

Uyu muyobozi Irivuzumugabo Deo yagaragaje ubushake ko iyo buhari nta kinanirana.

Ati:"Byaturutse mu baturage natwe tubiganireho ariko iyo urebye usanga icyo Abaturage biyemeje kigeze kure gishyirwa mu bikorwa;nta mbaraga bashyirwaho;aho twageze hose usanga ubwabyo ari bo bihamagarira ba Mudugudu wabo bakabaha uwo musanzu wo gusanura;tukaba ducyeje ubwitange bw'abaturage bacu ".

Kuri ubu uyu Murenge umaze gusanurwa igice cy'inyuma cyose hakaba hasigaye igice cy'imbere ;ibi bikorwa byose biteganyijwe ko bizakorwa n'ingengo y'imari ingana na miriyoni mirongo irindwi n'ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda (72,000,000Frw) aya akaba arimo uruhare rw'abaturage muri rusange ndetse hakabamo uruhare rw'abafatanyabikorwa b'umurenge barimo amakoperative,inganda nto n’iziciriritse n'abandi. 

Nsengumuremyi Denis Fabrice/Realrwanda.com