Ikigo cy'igihugu gishinzwe ibimenyetso bya gihanga RFI gitangaza ko kigiye kwegera abaturage mu turere twabo binyuze mu mashami yacyo agiye gushyirwa mu turere mu rwego rwo kubaruhura ingendo bakoraga bajya i Kigali gushaka serivise gitanga.
Ni bimwe mu byagarutsweho kuri uyu wa kabiri tariki 22 Nzeri 2025 mu murenge wa Nyagatare Akarere ka Nyagatare aho RFI yahuguye abayobozi b' inzego z'umutekano,abayobozi b'amadini n'amatorero, abayobozi b'ibigonderabuzima n'abayobozi b'imirenge kugira ngo nabo bazajye gufasha abaturage gusobanukirwa imikorere y'iki kigo.

Bamwe mubitabiriye aya mahugurwa bavuzeko banejejwe no gusobanukirwa imikoreshereze y'ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu inkiko .
Sum SIMPARI utuye mu Akagari ka Barija akaba umushumba witorero Good faundtion Ruvaretion church yagize ati " ubu nsobanukiwe neza ko ntakwiye kurengana gutyo gusa kuko hari uburyo bwinshi bushobora gukoreshwa mu kugirango ukuri kugaragare hifashishijwe ibintu bitandukanye urugero nk' inzara, umusatsi, indodo z' imyenda n' ibindi".
RUHUMURIZA Benjamin umunyamabanga shingwa bikorwa w'Akagari ka Karushuga m' Umurenge wa Rwimiyaga yagize ati"twishimiye ko hano muri Nyagatare iki kigo kigiye gushinga ishami ryacyo Nyagatare kubera ko hari igihe umuntu yakoraga icyaha tukamara igihe kinini turi mu iperereza ariko ubu bigiye koroha".

Rtd col Dr KARANGWA Charles umuyobozi w'ikigo cy'igihugu gishinzwe ibimenyetso bya gihanga RFI,yavuze ko usibye no mu Rwanda, n'ibindi bihugu bishima ubutabera bw'u Rwanda.
Yagize ati "Impamvu tuzanye amashami yacu mu turere ni ukugira ngo tworohereze abaturage kuko byabagoraga cyane kuza i Kigali by'umwihariko abo mu ntara ariko ntekeraza ko bigiye kuborohera kuko serivise bagiye kuzibonera hafi".
Yakomeje agira ati"Umwaka ushize ibihugu 49 byaje kudusaba serivisi zijyanye n'ibyo dukora.Ibyo byose bigaragaza ko ubutabera bw'u Rwanda bwizewe haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.Twe icyo tuzakora ni ugukomeza guhesha isura nziza u Rwanda kandi n'ibihugu biziyongera mu gushaka imikoranire natwe".
Muri rusange iki kigo gishinzwe ibimenyetso bya gihanga nta handi cyagiraga ikicaro,usibye mu mujyi wa Kigali ariko bagiye kwagura amashami yacyo agere no mu turere.



Umuyobozi wa RFI, Rtd col Dr KARANGWA Charles
Tuyizere Adam/Realrwanda.rw
English
Kinyarwanda


