Rwamagana: Abayisiramu bibukijwe ko gusoma Korowani ari inkingi ikomeye mu burere bw’abana babo

Bamwe mu mu bayisiramu   bitabiriye igikorwa cyo gusoza amarushanwa yo gusoma Korowani ku musigiti w’Akarere ka Rwamagana ,bibukijwe ko gusoma Korowani ari ingezni mu burere bw’abana ndetse ko iki gikorwa kigye kwaguka kikagera hose mu guhugu.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu taliki ya 27 Ukuboza 2024 ku Musigiti wa Taqwa mu Murenge wa Kigabiro ubwo hasozwaga ayo marushanwa yo gusoma no gufata mu mutwe Korowani.

Sheikh Nkurunziza Hassan, Umuyobozi w’Umusigiti wa Tqwa akaba n’Umuyobozi w’Ishami rya korowani mu Karere ka Rwamagana yagaragake umusaruro w’aya marushanwa mu gukura urubyiruko mu mico mibi anibutsa abataragize ayo mahirwe kugana ishuri rya Korowani ku musigi.

Ati”Korowani ituma abana bafite imico myiza,batanywa ibiyobyabwenge,batiyandarika. Iri rushanwa rya Rwamagana Musabaqat ryo gusoma Korowani ridusigire ko abandi bana bacikanwe nabo bagiye kugana ishuri rya  Korowani,kuza ku musigiti nabo bagatangira bakiga”.

Uwineza Fatuma umwe mu bitabiriye aya amarushanwa wanageze mu byiciro byahembwe yagaragagaye inyungu ayakuyemo nicyo bigeye kumufasha mu buzima bwa buri munsi.

Ati” Icyo bimfashije ni uko ngiye guhatana kugirango menye n’andi ma Juzu ari imbere navuga ko yankomerera kugirango nyuge neza nzahatane no bindi byiciro. Igihe wiga Korowani iduhuza byinshi bibi hano hanze kubera ko tuba tuyihugiyeho dushaka iherezo ryiza”.

Mu butumwa  bwa Sheikh El hafidh Ndahayo Ramadhan, Ukuriye ishami rya Korowani mu Muryango w’Abayisiramu mu Rwanda, waruhagarariye Mufti w’u Rwanda yatanze ,yavuze  ko amarushanwa ya Korowani atuma abantu bahura bakunga ubumwe. Yagaragaje  ko  ari iki gikorwa cy’amarushanwa yo gusoma Korowani cya Rwamagana (Rwamagana Musabaqat) ari igikorwa abayisiramu baha umwanya,n’icyubahiro kubera ko ari igikorwa gihuza abayisiramu no kunga ubumwe kuko urubyiruko rwitabiriye arirwo Rwanda rw’ejo ruzabasimbura mu idini ndetse no mu  nzego z’igihugu. Yongeraho azagezwa no mu bindi bice by’Igihugu.

Ati” Tudafatiranye hakiri kare ngo tubahe uburere buturuka muri Korowani. Impamvu y’iyi byose ni ukugirango tubashe kureba hao bari hose mu gihugu tubashyirireho amarushanwa nk’aya ngaya abahuza   bongere bsabane babe hamwe ndetse bahabwe ubutumwa bwo kwirind akugendera ku bikorwa by’ubutagondwa no kwirinda inzangano za hato na hato mu bana b’abanyarwanda no mu madini yose ahari”.

Aya marushanwa yo gusoma Korowani mu Karere ka Rwmagana yatangiye ku Italiki ya 25 Ukuboza asozwa kuri uyu wa Gtanu  taliki ya 27 Ukuboza 2024. Ni amarushanwa yitabiriwe n’Uurbyiruko rw’Abayisiramu  basaga Ijana (100) rwaturutse mu Misigiti 25 yo muri aka Karere ka  Rwamagana.