Imiryango 16 yo mu karere Ka Nyagàtare itaragiraga amacumbi, irashima ingabo z'igihugu zabubakiye inzu zo kubamo bakanashyirirwamo ibikoresho byo mu nzu byo kubafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Abagize iyi miryango y'abataragiraga amacumbi n'ababaga mu nzu zashyira ubuzima bwabo mu kaga,bagaragaza amashimwe menshi nyuma yo gushyikirizwa inzu bubakiwe mu bikorwa byahariwe ukwezi ko kwibohora.

Mukantwari Chantal yahawe inzu mu mudugudu wa Kinihira akuwe mu mudugudu wa Nsheke akagari ka Nsheke wabagaho acumbika,yagize ati"Ntabwo nabona amagambo nakoresha kugirango mwumve ko nshimye Ibyo ingabo zacu zankoreye.Sinigeze numva mfite inzozi zo gutura mu nzu nk'iyi irimo ibikoresho byose amazi,amashanyarazi n'ibindi.Naratunguwe ubwo banzanaga bakayinshyikiriza.Ingabo zacu,leta yacu barakaramba ".
SIRASI wahoze mu ngabo z'u Rwanda,avuga ko kuva yabaho aribwo agize inzu yogengaho.
Ati"Kuva nava Uganda sinigeze mbona inzu yitwa iyanjye.Turashimira ingabo zacu ko mukomeje kutubohora no mu mi bereho mibi.Turashimira Nyakubahwa Perezida wa repubulika wita ku bapfakazi n'abababaye.Aya mazu twarayashimye Kandi tuyatezeho kuduhindurira ubuzima."

Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara Maj Gen Alex Kagame witabiriye umuhango wo gushyikiriza abaturage izi nzu, yababwiye ko mu nshingano z'ingabo harimo kwita ku mutekano w'umuturage yaba mu kumurinda no kumufasha kugira imibereho myiza.
Ati"Baturage beza igihugu cyanyu kirabakunda.Ibi bikorwa dukora Biri mu nshingano zacu zinateganywa n'itegeko nshinga aho dusabwa kurinda umutekano w'umuturage.Kugira umuturage utekanye rero harimo no Kuba atekanye mu buryo bw'imibereho ,arirwo rwego dukoramo ibikorwa nk'ibi byo kubakira abadafite amacumbi.Aya mazu si aya mbere twubatse si n'aya nyuma bizakomeza,aho tubasaba kuyabungabunga kuko ni ayanyu."
Mu karere ka Nyagatare hakomeje gutahwa Ibikorwa bitandukanye bifite aho bihuriye n'umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 31 byibanda ku gutuma habaho impinduka ku mibereho myiza y'abaturage.Ibi birimo amavuriro,Ibikorwa byo kugeza amazi ku baturage,imihanda,ibiraro,amashuri n'ibindi.





Adam Tuyizere/Realrwanda.rw
English
Kinyarwanda


