![Rwamagana:Turebere hamwe Ibyaranze umunsi mukuru w'Irayidi [AMAFOTO]](https://realrwanda.rw/uploads/images/2025/03/image_750x_67ea4202adb33.jpg)
Kuri iki cyumweru Tariki ya 30 Werurwe 2025,Abayisiramu bo mu karere ka Rwamagana,bizihije umunsi Mukuru w'Irayidi batanatangiza igikorwa cyo gukusanya imisanzu yo kugura amabati yo kubakira abatishoboye badafite amacumbi.
Isengesho ryo kwizihiza umunsi w'Irayidi mu karere ka Rwamagana ryabereye ku Kibuga cya Polisi giherereye mu Murenge wa Kigabiro.
Isengesho ryayobowe na Mufti wungirije Sheikh Mushumba Yunusu ,wasabye Abayisiramu bo muri Rwamagana gukomeza kurangwa no gukora ibikorwa byiza.
Yagize ati"Turabifuriza umunsi Mukuru w'Irayidi wuje Umugisha ,ubabere uw'ibyishimo n'uwumunezero.Dukwiye kandi gushimira Allah nyiricyubahiro kubera ko uyu munsi dusoje ingando amahoro, tuyisoje neza tugomba kandi kumushimira bihoraho no gukora ibikorwa byiza bihoraho."
Imam w'Akarere ka Rwamagana,Sheikh Nshuti Sadiq yavuze ko kuri uyu munsi bizihizagaho irayidi ,Abayisiramu bo muri aka karere batangiye igikorwa cyo gukusanya imisanzu izavamo amabati yo kubakira abatishoboye bafite ibibazo by'amacumbi .
Sheikh Nshuti, yavuze ko abayisilamu bari biyemeje gushakira isakaro abaturage batandatu batishoboye kugira ngo babone amacumbi. Anavuga ko icyo gikorwa kigomba gukomeza ku buryo umubare w'abo bashakiraga isakaro ushobora no kwiyongera .
Mu rwego rwo kwizihiza umunsi Mukuru w'Irayidi kandi mu karere ka Rwamagana, ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru habaye imikino ya nyuma y'Igikombe cy'Irayidi isanzwe iba buri mwaka.
Muri iyi mikino,mu guhatanira unwanya wa mbere,Rayoni FC ikipe y'abacuruzi ba Rwamagana yatsinze Rayiti Muhazi igitego kimwe ku busa (1:0),yegukana igikombe n'ibihumbi 150Frw naho Rayiti yabaye iya kabiri yegukanye umwanya wa kabiri yegukana ibihumbi 100Frw.Ni mu gihe umwanya wa gatatu weguianwe na Ruhunda itsinze Yuniti y'urubyiruko rwa Rwamagana igitego kimwe ku busa (1:0),ubwo Ruhunda yefukana ibihumbi 50Frw.
Turatsinze Hassan/Realrwanda.rw