Kabuga Félicien yapfiriye aho yari ategereje igihugu kizamwakira

Kabuga Félicien wakurikiranyweho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yapfiriye mu bitaro by’i La Haye mu Buholandi, igihugu yari afungiwemo by’agateganyo mu gihe yari ategereje ikindi gihugu kimwakira.

Amakuru y'urupfu rwa Félicien Kabuga yamenyekanye kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Gicurasi 2026 akaba yaguye mu bitaro i La Haye mu Buholandi. Umuganga ushinzwe ubuvuzi mu Kigo cy’Umuryango w’Abibumbye gifungirwamo abafungwa (UNDU) yahise abimenyeshwa, kandi inzego z’u Buholandi zatangije iperereza kugira hamenyekane icyamuhitanye.

Nk'uko byatangajwe na IRMCT,ngo mu gukoresha ububasha ahabwa n’Amategeko agenga Urwego Mpuzamahanga Rusigaye rw’Inkiko Mpanabyaha (Mechanism) hamwe n’Amabwiriza agenga ifungwa ry’abafungwa, Perezida w’uru rwego, Umucamanza Graciela Gatti Santana, yategetse ko hakorwa iperereza ryimbitse ku buryo urupfu rwa Kabuga,ashinga Umucamanza Alphons Orie kuyobora iryo perereza.

Kabuga wari umucuruzi mu Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yashinjwaga ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umugambi wo gukora jenoside, gushishikariza abantu gukora jenoside, ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu birimo itoteza ndetse n'ibindi, byakozwe mu gihe cya jenoside.

Tariki 29 Mata 2013 nibwo urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwatanze impapuro zo guta muri yombi Kabuga. Yafatiwe mu Bufaransa ku wa 16 Gicurasi 2020, maze ku wa 26 Ukwakira 2020 yoherezwa ku ishami rya Mechanism rikorera i La Haye.Urubanza rwe rwatangiye ku wa 29 Nzeri 2022.

Tariki 8 Nzeri 2023, nyuma y’icyemezo cy’Urugereko rw’Ubujurire cyo ku wa 7 Kanama 2023, Urugereko ruburanisha imanza rwafashe icyemezo cyo guhagarika urubanza igihe kitazwi, kuko Kabuga yagaragaye ko atagishoboye kuburana. Hanategetswe ko akomeza gufungirwa muri UNDU mu gihe hagitegerejwe umwanzuro ku kibazo cyo kurekurwa by’agateganyo.

Kabuga yitabye Imana mu gihe yari ategereje kurekurwa by’agateganyo, akajyanwa mu gihugu cyemeye kumwakira ku butaka bwacyo.