Imvura ivanze n’umuyaga yangije amazu asaga 15 mu murenge wa Nyakabuye mu karere ka Rusizi ,uwo muyaga ukaba wangije amazu abaturage batuyemo,amazu y'ubucuruzi ndetse n’urusengero rumwe ariko ibarura rikaba rigikomeje.
Ni imvura yaguye ku gicamunsi cyo kuri kuri iki Cyumweru Tariki 23 Ukwakira 2022 ahagana saa kumi.Abaganiriye na Realrwanda.com bavuze ko bari mu nzu bagiye kumva bumva amabati ari kwikura ku nzu agana mu kabande.
Gatanazi Venuste ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Bunyereri,yavuze ko ibyabaye byatunguye abaturage kuko batari babyiteze.
Yaguye ati:"Byabaye kuri iki gicamunsi ahagana i saa kumi ,imvura ivanze n'umuyaga yasenye amazu menshi yaba ayo kubamo no gucururizamo yasakambutse bitewe n’uwo muyaga,gusa ubukangurambaga tugiye gukora ni ubwo kuzirika ibisenge bigakomera dore ko byaba intandaro y'ibiza."
Nzeyimana Faustin yaganiriye yavuze ko yacururizaga mu centre akibaza uburyo azongera kurangura ibyo yacuruzaga kuko byangiritse byose bitewe n’iyo mvura n’umuyaga byamusenyeye.
Ati:"Turi muri Leta y'Ubumwe ,iyo umuntu ahuye n'ibibazo aratabarwa yaba abavandimwe,inshuti,ubuyobozi n'abandi bose bafite umutima utabara,gusa twizeye ko tuzatabarwa."
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyakabuye Bwana Kimonyo Kamali Innocent yavuze ko ibarura ryo kumenya ibyangijwe niyo mvura ivanze n'umuyaga ryatangiye ku buryo bizagera ejo bamenya uko imibare ihagaze.
Yagize ati:"Kuri ubu hamenyekanye inzu 15 zangiritse harimo urusengero rw'itorero rw'abadedieu rwangiritse amabati araguruka,aracikagurika gusa ibarura rirakomeje ,tuzaba dufite imibare yuzuye ejo."
Umuyaga n'imvura byasenyeye aba baturage byabaye ahagana saa kumi z'umugoroba ubwo imvura yagwaga.Kari akanyamuneza ku bw'uko muri aka gace hari habuze iminsi myinshi imvura yaranze kugwa n’ubwo amazu menshi yasenyutse isakaro rigatwarwa n'umuyaga.







Nsengumuremyi Denis Fabrice/Realrwanda.com
English
Kinyarwanda


