Umuturage witwa Gasongo wo mu kagari ka Barija mu murenge wa Nyagatare akarere ka Nyagatare,yaguye mu musarani agiye gukuramo ibyangombwa n'amafaranga ibihumbi ijana 100Frw, nawe yemerewe guhabwa ibihumbi 20Frw.
Ibi byabaye tariki 17 Kamena 2025 saa kumi za nimugoroba, ubwo uyu witwa Gasongo usanzwe akora umwuga w'ubudozi bw'inkweto yari ahawe ikiraka n'uwitwa Uwaswa,ngo amukurira mu musarani ibyangombwa n'amafaranga byari biguyemo.
Amakuru avuga ko uyu Uwaswa yagiye mu bwiherero nk'ibisanzwe,hanyuma atamo ibyo byangombwa byari mu ikofi irimo n'amafaranga.Ubwo ngo yasabye Gasongo kubimukuriramo akamuhemba amafaranga 20,000frw maze Gasongo arabyemera kandi avuga ko abishoboye.
Bamwe mubaturage baganiriye na Realrwanda.rw, bavuze ko bacukuye umwobo muto ku ruhande yinjiriramo.Aba bavuga ko ibintu nkibi bikunze guhitana abantu kandi maze Kandi banakomeje bavugako ibi bintu bakurikiye ibihembo baba bashyiriweho.
UZABAZE Elia yagize ati "Uyu mugabo asanzwe adoda inkweto aha mu mudugudu.Ariko amafaranga ya Waswa ameze kugwa mu musarani bumvikanye amafaranga 20,000frw nk'ikiguzi mu gihe yaba akuyemo ibyaguye mu musarani .
Uzabaze yakomeje agira ati"Bacukuye ku ruhande gato umwobo ari nawo yanyuzemo ajyamo, amaze kugeramo ntiyongeye kuvuga kugeza ubwo atarakiri kugaragara,nuko dufata umwanzuro wo guhamagara Police.
HAVUGIMANA Erick we yavuze ko akenshi usanga abantu banywa inzoga aribo bakunze gukora bene ibi biraka akenshi binabaviramo gupfa.
Yagize ati "Abantu banywa inzoga, akenshi usanga iyo hagize umuntu uta ibyangombwa mu musarani, baba bumva bariye kandi akenshi usanga abagiyemo ntibibagwa amahoro.Usanga n'igitutu cya banyir'ukubitamo, bababwira umubare w'amafaranga babaha igihe baba bemeye kujyamo, nawo uri mu bituma bajyamo".
RUGEMA Gad umunyamabanga nshingwabikorwa w'akagari ka Barija,yabwiye Realrwanda ko abaturage badakwiye kwijandika mu bikorwa bishyira ubuzima bwabo mu kaga.
Yagize ati "Akenshi abaturage bafpira muri bene ibi bintu Kandi ugasanga n'amafaranga baba bahawe atari n'amafaranga yabahindurira ubuzima bwabo, no mu gihe baba bavuyemo amahoro.Icyo tubwira abaturage, ni uko badakwiye kwijandika mu bikorwa bishyira ubuzima bwabo mu kaga.Ikindi tugiye gutegura ubukangurambaba buzajya butambukirizwa mu nama z'imidugudu bwo guhugura abaturage kutishora muri ibyo bikorwa".
Kugeza ubu Gasongo waguye mu musarani agakurwamo na polise akajyanwa ku bitaro bya Nyagatare kwitabwaho n'abaganga kuko arembejwe n'uko kugwa mu musarani.
Tuyizere Adam/Realrwanda.rw
English
Kinyarwanda


