Rusizi:Ruswa n'icyenewabo mu ishyirwaho ry'abakozi bigiye kurundura Umurenge Sacco wa Butare

.Impungenge ni nyinshi ku banyamuryango zikomoka ku ishyirwaho ry'abakozi ridahwitse 

.Umucungamutungo yigeze kuzuza umutamenwa amafaranga y'amiganano

.Ubujura n'Amanyanga muri Sacco Butare byarimakajwe miliyoni z'umukiriya w'itabye Imana zaburiwe irengero 

Abanyamuryango b'Umurenge Sacco Imbaturabukungu wo mu Murenge wa Butare mu Karere ka Rusizi baterwa impungenge n'ishyirwaho ry'Abakozi bagomba gutanga Service muri uyu Murenge Sacco kuko biba bidaciye mu mucyo ari nabyo bigira uruhare mu gutiza umurindi iyibwa ry'amafaranga muri uyu Murenge Sacco bikozwe na bamwe mu bakozi bayo.

Ni nyuma y'aho uyu Murenge Sacco mu cyumweru gishize uwari umukozi w'iyi Sacco witwa Uwamahoro Theodosie acikanye amafaranga y'abanyamuryango asaga miriyoni icumi agahita aburirwa irengero.Ibi Kandi bikaza bikurikira irindi yibwa ry'amafaranga asaga miliyoni makumyabiri yibwe mu mwaka wa 2010 ubwo iyi Sacco yayoborwaga n'uwitwa Philmin Ndayisabye akayitwara ayo mafaranga nawe akaburirwa irengero.

Impungenge z'abanyamuryango zikomoka ku ishyirwaho ry'abakozi ridahwitse

Bagendeye kuri ibyo byose bamwe mu banyamuryango babona ko nta hazaza h'iyi Sacco dore ko bibaye ubugira kabiri yibwa nabayikorera bityo bakabona ko umutekano utizewe.

Mu baganiriye na Realrwanda.com batashatse ko amazina yabo atangazwa, bavuze ko bitumvikana uburyo iyi Sacco yibwa mu buryo busa n'ubundi n'imikurikiranire yibyo byaha ikamera kimwe ibintu babona ko yaba Ari nk'akagambane kuri bamwe bashyiraho Abakozi.

Umwe yavuze ko batazi igituma bibwa utwabo bikabayobera agakeka ko byaba bifite aho bihuriye n'ishyirwaho ry'abakozi ridahwitswe bityo agasaba ko ryahinduka.

Ati:"Iyo urebye ishyirwaho ry'abakozi rirasekeje.Usanga ushinzwe Inama y'Ubutegetsi aba afite umuntu we ugomba kubonamo umwanya.Agatanga amabwiriza ko ariwe uhabwa akazi kuko ari koperative hagategurwa ikizamini kikazatangwa maze wawundi ushakwa watanze amafaranga ya Ruswa akagera ku ntebe gutyo."

Yakomeje avuga ko bene itangwa ry'Akazi nk'iryo rituma Sacco yibwa ugasanga biguma gutyo uko byari 2010 ahubwo bigakaza umurego bigatuma ahubwo bihinduka inzira yo gucucura Sacco.

Ati:"Ibyakozwe gutyo nibyo bivamo kwiba amafaranga y'uyu Murenge Sacco kuko bica mu nzira zitaboneye bikaba umuco kubahawe akazi muri iyi Sacco ku buryo bidahindutse amafaranga yacu yazaburirwa irengero ;ushobora kwiba miliyoni icumi akiba yose arimo."

Undi nawe yavuze ko afite amakuru y'uko utapfa kugera mu iriya Sacco "Imbaturabukungu"ntawe ukujyanye kuko mbere na mbere ubona akazi ari uko ufite ukuvugira kugira ngo ukabone watanga amafaranga cyangwa ukuzanye akaba azwi.

Ati:"Byambayeho muri 2013 ubwo nahataniraga Umwanya w'Umubaruramari,icyo gihe nasabwe amafaranga ibihumbi magana atanu ndayabura akazi gahabwa uwayabonye aho yahise akajyamo .

Yunzemo ko icyo gihe yamenye amakuru ko uwatanze ako gasoda yararanye ikizamini n'ibisubizo byacyo maze arabitsinda yimikwa atyo.

Ati:"Ikizamini yarakiraranye afunikira ku manota yose twakoreyeho ni uko yimikwa nka contabule w'Umurenge Sacco Imbaturabukungu aratangira ayora amafaranga ".

Ku ruhande rwabo, babona ko itangwa ry'Akazi hatagendeye ku bushobozi bw'Umukozi hakagenderwa kuri ruswa n'Icyenewabo,aricyo kizarimbura iyi Sacco bityo bagasaba ko imikorere nk'iyo yahinduka igakora igamije guteza imbere umuturage.Bavuga ko gukoresha Abakozi bafite icyo bahuriyeho n'ababaha akazi ariyo ntandaro yo kwibwa kw'amafaranga.

Umucungamutungo yigeze kuzuza umutamenwa amafaranga y'amiganano

Amakuru yizewe agera kuri Realrwanda.com ni uko mu mwaka wa 2010;uwari Umucungamari w'iyi Sacco Bwana Philmin Ndayisabye yibye iyi Sacco amafaranga asaga hafi miriyoni makumyabiri,ubwo yayibaga yakoreshaga amayeri aho bivugwa ko yashakaga amafaranga y'amakorano (Faux Billet)akayashyira mu mutamenwa agatwara amazima mu rwego rwo kuyobya uburari.

Iyo uwo mukozi yabikoraga gutyo abagenzuzi babaga bavuye ku Karere ka Rusizi,abavuye mu kigo cy'igihugu cy'amakoperative(RCA) cyangwa se abavuye muri Banki Nkuru y'Igihugu, basangaga imari ibitse neza itaracokojwe ahubwo Umurenge Sacco ubitsemo inoti z'ibicupuri gusa.

Haje rero kubaho amakenga kubera kwigwizaho imitungo k'uwo mucungamutungo wayoboraga iyo Sacco, icyo gihe haboneka Kandi amakuru yizewe ahamya uko abigenza maze hakorwa igenzura basanga koko ari amafaranga y'amakorano yuzuye muri Banki Ubwo yarafashwe arafungwa gusa azagucikishirizwa kuri Station RIB ya Kamembe nabwo bikavugwa ko hatanzwe asaga miliyoni ebyiri za zuswa aratorokeshwa.

Kuri iyi nshuro rero amakuru yizewe ava mu murenge wa Butare avuga ko umukozi warushinzwe kubika no kubikura amafaranga kuri conte witwa Theodosie Uwamahoro, yagiye afata amafishi y'abakiriya bafiteho agatubutse Kandi badakunda kuza kubikuza agakuraho make make kugeza amafaranga yose abaye miriyoni icumi akazitwara.

Kugirango rero hamenyekane iby'ayo makuru,ni uko Umucungamutungo w'iyi Sacco Imbaturabukungu Uwimana Daniel,yamenye ko harikubura izo miriyoni icumi agatumaho uwo mukozi mu biro bye akamuganiriza,akemera ko ayo mafaranga yayigurije ariko ko azayasubiza akamwandikisha ibaruwa yemera akanatanga itariki azayishyuriraho.

Uyu mucungamutungo w'iyi Sacco Daniel Uwimana nta rwego na rumwe yabibwiye yaba ubuyobozi bw'urwego rw'ibanze cyangwa Abakozi b'Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB, ahubwo yahisemo kubyihererana kugeza amwandikishije ibaruwa isa n'igaragaza ubufatanyacyaha nk'uko amakuru avuga ko nta manyanga yakorwaga muri iyi Sacco uyu muyobozi atumvikanyeho n'abo ayobora.

Amakuru yizewe ni uko akibona ko uyu mukozi atazabasha kwishyura izi miliyoni icumi,anabonye ko itariki yamuhaye mu rwego rwo kumufasha igeze yigiriye gendeye Inama yo kubibwira RIB ariko aragaruka nabwo yereka uwo mukozi inzira ataribucemo kugirango adafatwa kuko yari kuvuga byinshi agejejwe kuri Station ya RIB.

Ku ruhande rw'ubuyobozi bw'Umurenge wa Butare buvuka ko ikibazo cy'Ubujura bw'amafaranga y'abanyamuryango ba Sacco asaga miriyoni icumi bwakimenye bakabishyikiriza Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB kugira ngo ababigizemo uruhare bakurikiranwe babiryozwe,nk'uko bikubiye mu kiganiro Realrwanda.com yagiranye n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Butare Ngamije Illidephonse

Yagize ati:"Iyi Case(ikibazo) twarayimenye nk'Ubuyobozi bw'Umurenge tuyishyikiriza Ubugenzacyaha kugira ngo iperereza rikorwe,ababigizemo uruhare bakurikiranwe hisunzwe amategeko ."

Twashatse kumenya icyo ubuyobozi bw'akarere ka Rusizi buvuga kuri iki kibazo twandikira Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu Ndagijimana Louis Munyemanzi ntibyadukundira,kugeza ubu akaba ntacyo yari yadutangariza ariko aramutse agize icyo adutangariza tukazabibamenyesha.

Ubujura n'Amanyanga muri Sacco Butare byarimakajwe miliyoni z'umukiriya w'itabye Imana zaburiwe irengero

Mu myaka ibiri ishize,hari umukiriya wa Sacco Butare wishwe n'abagizi ba nabi bacyeka ko yitwaje amafaranga yo kugura zahabu kuko yari ahamagawe kuri Telefoni igendanwa n'abari basanzwe bamugurisha Zahabu.Umwe mu bo mu muryango utashatse ko amazina ye atangazwa,avuga ko nyakwigendera yahamagaye ku Murenge Sacco abaza niba batatashye ngo bamubikire amafaranga kuri konte,bamubwira ko barangije akazi ko yayazana akarara muri Banki ariko atujujwe mu bitabo maze bakazayuzuzamo bucyeye.

Amafaranga yarayatanze arazwa muri Sacco atari mu bitabo,byageze nka saa kumi z'umugoroba atarashirwa mu bitabo ubwo bamwe mu bakozi b'iyo Sacco bamenya ko Nyakwigendera Nzeyimana Felix wariwabasigiye amafaranga,avuyemo umwuka atemwe ijosi n'abagizi ba nabi bacyeka ko afite amafaranga ubwo byabaye nko korosora uwabyukaga kuko urupfu rwe rwatumye ya mafaranga abakozi ba Sacco bayagabagabana.

Ntibarekeye aho, ahubwo bagiye kuri conte ye babukuraho andi bagaragaza ko yaraye ayabikuje maze bagabura asaga miriyoni cumi n'eshanu bamukoreye ifishi nshyashya.Ibyo byose rero, ntibyakorwa Umucungamutungo wa Sacco atabizi.Amakuru agera kuri Realrwanda.com ni uko umuryango we wabuze aho urugera uraruca urarumira kuko ntawe baribafite baregera dore ko na Nyiri konte yaramaze kwicwa.

Nsengumuremyi Denis Fabrice/Realrwanda.com

">