Uyu munsi nta gihugu cyakwihaza ku mutekano mu gihe cyabaye nyamwigendaho-Perezida Kagame

Perezida Kagame yavuze ko Inama Mpuzamahanga ku Mutekano muri Afurika (ISCA) yabereye igihe kuko ahazaza ha Afurika mu gushaka ibisubizo ku mutekano wayo bidakwiye gutegereza ak’imuhana kandi ko ubufatanye bukenewe.

Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 19 Gicurasi 2025 muri Kigali Convention Centre,atangiza inama Mpuzamahanga yiga ku Mutekano muri Afurika, International Security Conference on Africa (ISCA).

Ni inama y'iminsi ibiri yitabiriwe n'abahanga n'inzobere mu by'umutekano ku Isi,bikaba ari ubwa mbere iteraniye mu Rwanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umuryango ISCA, Lt Gen [Rtd] Frank Mushyo Kamanzi, yashimye imiyoborere ya Perezida Kagame, ishimangira akamaro ko kwimakaza amahoro n’umutekano n’iterambere rirambye muri Afurika.

Ati “Inama Mpuzamahanga ku Mutekano muri Afurika (ISCA) yavutse hashingiwe ku cyerekezo gisangiwe cyo gushyiraho uburyo bufasha Abanyafurika n’abafatanyabikorwa kubona aho kuganirira imbogamizi ku mutekano no kwishakamo ibisubizo birambye.’’

Umuyobozi w’Akanama Ngishwanama k’Umuryango ISCA, Moussa Faki Mahamat, yavuze ko Kigali yabaye ikimenyetso cy’ubudaheranwa ku Mugabane wa Afurika.

Ati “Umugabane wacu umaze igihe ukeneye umwanya wihariye wo kuganira ku bibazo byerekeye amahoro n’umutekano. […] Mu gihe cy’ibibazo by’urudaca, Afurika ikwiye kugira uburyo buyifasha kwishakamo ibisubizo biyibereye kandi byubakiye ku ntego imwe.’’

Perezida Kagame yavuze ko inama yabereye igihe kuko ahazaza ha Afurika mu gushaka ibisubizo ku mutekano wayo bidakwiye gutegereza ak’imuhana.

Ati “Mu gihe kinini umutekano wacu wabaye umutwaro wo kwikorerwa n’abandi mu gihe twashyizemo ubushobozi buke. […] Ibi nta musaruro byatanze haba kuri Afurika n’Isi muri rusange.’’

Perezida Kagame yagaragaje ko imikoranire hagati y’ibihugu ari ingenzi mu kubaka umutekano uhamye,anashimangira ko iyo abantu biyubatsemo ubushobozi nta kidashoboka mu gihe hari uguhuza ibitekerezo n’ishyirwa mu bikorwa ryabyo.

Ati “N’iyo waba ufite uburyo buhamye wubatse iwawe, uyu munsi nta gihugu cyakwihaza ku mutekano mu gihe cyabaye nyamwigendaho.Ntacyo.Aho dufite ubushobozi dukwiye kubwongera, aho butari iki ni igihe n’ahantu ho kubwubakira no gukorana.’’

Abitabiriye Inama Mpuzamahanga ku Mutekano muri Afurika (ISCA) iri kubera mu Mujyi wa Kigali bahawe ikiganiro kigaruka ku hazaza ha Afurika mu guhangana n'intambara zugarije Isi.

Ikiganiro cyahuriyemo Umuyobozi w’Akanama Ngishwanama k’Umuryango ISCA, Moussa Faki Mahamat; Perezida wa The Africa Center, Martin Kimani; Perezida w'Ikigo cy'Abashinwa gikora Ubushakashatsi, Centre for China and Globalization, Victor Gao n'Umuyobozi wungirije w'Ikigo cy'Abafaransa gishinzwe imibanire mpuzamahanga, Ifri, Marc Hecker.Ni mu gihe cyayobowe na Julie Gichuru, Perezida akaba n'uwashinze Ikigo Africa Leadership and Dialogue Institute (ALADI).