Rwamagana:Abahinzi begereye ibishinga barasabwa guhinga buhira kuko aribo makiriro

Abahinzi bo mu karere ka Rwamagana bafite imirima hafi y'ibishanga ahantu hashobora kuhirwa ,barasabwa guhinga mu buryo butuma umusaruro wabo wiyongera kugira ngo bazazibe icyuho cy'umusaruro w'imusozi ushobora kuzaba muke bitewe n'imvura nkeya .

Ni bimwe mu byo basabwe ubwo hatangizwaga igihembwe cy'ihinga cya 2025B Kuwa kabiri Tariki ya 4 Werurwe 2025, mu gishanga cya Nyirabidibiri giherereye mu mirenge ya Nzige na Gahengeri.

Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Nzige bavuga ko gahunda yo gufasha abahinzi kuhira imyaka muri icyo gishanga ,yatumye umusaruro wabo wiyongera kuburyo bihaza mu biribwa ndetse bakanabasha kwiteza imbere .

Nzamurambaho Jean Marie Vienney ,utuye mu Kagari ka Kigarama ni umwe mu baturage uvuga ko abahinzi bahinga mu gishanga cya Nyirabidibiri bishimira ko gutunganya igishanga byatumye bashobora guhinga kijyambere .

Yagize ati " Aho bamariye gutunganya igishanga cyacu ,twabonye amazi ahagije kuburyo tubasha kuhira neza Kandi igihe cyose turahinga ,nubwo imvura yatinze kugwa ariko ubu duteye imbuto kandi nta kibazo tuzagira kuko dufite uburyo bwo kuhira bitewe n'uko twahawe amazi ahagije igihe cyose turahinga kandi tukeza  ndetse tukabona amafaranga yo gutunga imiryango yacu ."

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Radjab Mbonyumuvunyi,yasabye abaturage by'umwihariko abahinga mu gishanga kwirinda guhinga mu kajagari.

Yagize ati" Mu nama twakoranye n'abahinzi ndetse nkuko tumaze igihe tubiganiraho mu nteko z'abaturage , 
Twemeranyijwe kujya duhinga ibihingwa byatoronyijwe mu gihembwe cy'ihinga ,ntabwo  tuzongera gukomeza kwemerera abahinzi guhinga mu kajagari , kuko iyo twahinze byinshi tubona umusaruro ."

Hitayezu Jerome ushinzwe ibikorwa byo kuhira,gufata neza ubutaka no gukoresha imashini zifashishwa mu buhinzi muri RAB yasabye kubyaza umusaruro ibikorwa remezo bubakiwe mu rwego rwo kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi.

Aragira ati"Ubutumwa twaha abahinzi haba hano mu karere ka Rwamagana no mu turere twose  tw'Igihugu  ,bashobora kuhira ,turabashikariza  guhinga ahantu hose hashoboka no gutera  imyaka, kubera ko  biragaragara ko ikirere kitameze muri iyi minsi , iyo kirere kitameze neza ibiribwa biva ku butaka bwuhirwa .

Akomeza agira ati "Dushishikariza abahinzi begereye amazi kuyakoresha kandi bagakorera hamwe kubera ko ntabwo twese twagera ku musaruro twifuza abantu badakoreye  hamwe ."

Ubusanzwe igishanga cya Nyirabidibiri gifite ubuso bwa hegitari 215.Ubuso buzahingwa mu karere ka Rwamagana mu gihembwe cy'ihinga cya 2025B;Ibigori ni hegitari 470,ibishyimbo hegitari 16500,Soya hegitari 40,Umuceri hegitari 429 n'Imyumbati hegitari 90.

Turatsinze Hassan/Realrwanda.rw