Tuzatangira kubona Gaz yacu yo gutekesha mu gihembwe cya mbere cya 2028-Minisitiri Uwihanganye

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'ibikorwa remezo, Uwihanganye Jean de Dieu yavuze ko Leta irimo gukora ibishoboka kugira ngo icyemure burundu ikibazo cy'ihindagurika ry'ibiciro bya Gaz riterwa n'intambara z'urudaca zihoraho mu burasirazuba bwo hagati.

Ni bimwe mu byo yagarutseho kuri iki Cyumweru tariki 5 Werurwe 2026 Mu kiganiro Urubuga rw'itangazamakuru  ku isango Star Radio na Television.

Ni nyuma Kandi y'uko mu minsi ishize RURA yavuguruye Ibiciro by'ibikomoka kuri peteroli igendeye k'uko byazamutse ku isoko mpuzamahanga,izamuka ryatewe n'intambara Amerika na Israel bashoje ku gihugu cya Iran aho u Rwanda rufite imishinga ibiri izakemura ikibazo harimo uwa Gaz yo mu Kivu ndetse n'ibigega bya Gaz biri kubakwa.

Umunyamakuru yabajije Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'ibikorwa remezo,Jean de Dieu Uwihanganye,icyo Leta iri gukora mu rwego rwo guhangana n'ikibazo gihora kigaruka cy'izamuka rya Gaz mu Rwanda.

Ati"Mu rwego rwo kugabanya ikibazo,Leta yafashe umwanzuro wo kubaka ibigega bya Gaz,bifite ubushobozi bwo kubika Toni amamiliyoni ibihumbi 9 mu kwezi Kwa munani.Mu kwezi Kwa kane bizatangira gushyirwamo Gaz nkeya.Icyo kigega kizakemura bimwe mu bibazo[....] kuko ikibaye cyose kigira ingaruka ku biciro hano ku bacuruzi, icyo kizaba igisubizo".

Minisitiri Uwihanganye yavuze kandi ko umushinga wa Gaz yo mu Kivu uzatanga igisubizo kirambye cy'ibura rya Gaz,aboneraho no gusobanura ko izagera ku isoko mu ntangiriro za 2028 kandi ikazatangira ikoreshwa n'ibigo by’amashuri,amagororero n'ahandi hari abantu benshi.

Ati"Muri gahunda yo gukoresha iby'iwacu,ni uriya mushinga dufite wa Gaz yo mu Kivu.Uriya mushinga ni umushinga umaze gihe waratangiye,tuzatangira kubona Gaz yo gutekesha mu gihembwe cya mbere cya 2028.Iriya Gaz yo mu Kivu isanzwe ikora ibintu byinshi ibyo tuyikoresha cyane ni ugukora umuriro.Dusanzwe dufite inganda zikora umuriro tumaze kugira eshatu".

Akomeza agira ati"Gusa Gaz tuzakura hariya zizakoreshwa ku bantu benshi amashuri,ibitaro,abatuye hamwe ari benshi,mu magororero.Ibyo bigira ikintu gikomeye cyane kuko bizagabanya iyikenerwa cyane ku masoko noneho iriya Gaz yo mu icupa abantu bakayigumana noneho iyi (yo mu Kivu) ikaza.Buriya ni nk'ikiciro cya mbere,gahunda ni ugukora ibyiciro bitatu ubwo nibigenda neza tuzakomeza kwagura ku buryo bizagera igihe tukagabanya iyo dutumiza hanze".

Nyuma y'ibibazo by'igabanuka ry'ibikomoka kuri peteroli birimo na Gaz byatewe n'intambara Amerika na Israel bagabye kuri Iran,ibiciro bya Gaz ku isoko ryo mu Rwanda byarazamutse.Kuri ubu ku masitasiyo amwe namwe acuruza Gaz,iy'ibiro 6 iri kugura 11,670 FRW,iya 12 igura 23,340 FRW,iya 15 igura 29,175 FRW,iya 20 igura 38,900 FRW naho iya 38 igura 73,910 FRW.Ni mu gihe Kandi hari barusahurira mu nduru bumvise ibyo bibaye, Ibiciro bya Gaz barabitumbagiza ku buryo hari n'aho nk'iy'ibiro 12 iri kugura ibihumbi 28Frw.