Mu mujyi muto uri ku nkengero z’ikiyaga cya Rabuor muri Kisumu, abaje mu kiriyo bari gusezera bwa nyuma ku muntu bakundaga witabye Imana.Ariko si bose baririra uwapfuye ari abo mu muryango cyangwa inshuti kuko hari n’abanyamahanga bamwe badafite aho bahuriye na we,bahembwe kugira ngo barire.
Imihango yo gushyingura mu burengerazuba bwa Kenya ishingiye cyane ku muco kandi abarira bahembwa, basanzwe bagaragara cyane mu muryango w’Abalwo (Luo).
Nk’uko bivugwa na Victor Ouma, umwe mu barira bahembwa, aka kazi kababera isoko y’amafaranga yizewe mu gihugu gifite ikibazo cy’ubushomeri.
Aragira ati: “Biragoye kubona akazi muri Kenya. Ariko twafashe umwanzuro wo kwifashisha imihango yo gushyingura kuko iba kenshi. Twabonye ari amahirwe meza yatuma tubona amafaranga, tukirinda ibyaha no kuba ba ntacyo dukora.”

Abarira bahembwa batangira akazi kabo umurambo umaze gusohoka mu buruhukiro bw’imirambo.Bararira cyane, bakaririmba indirimbo z’icyunamo kugeza umurambo ushyinguwe.
Bakora nk’ikigo cy’ubucuruzi, aho serivisi zabo zishobora no kuba zirimo gutegura amafunguro, amahema, ndetse no gutanga abarira.
Francis Oyoo, urira ahembwa, asobanura agira ati: “Hari igihe umuntu aba adafite umuryango, ariko afite amafaranga. Nibura aba akeneye abantu baza kumuba hafi, kumushyigikira, kugira ngo uwo bakundaga asezerweho neza. Iyo bigeze aho, bakenera abarira babigize umwuga.”
Ku ruhande rwa Georgina Achieng, mwishywa w’uwitabye Imana,avuga ko abarira bahembwa ari ngombwa kuko nyakwigendera nta muryango wa hafi yari afite.
Aragira ati: “Mu muco wacu nk’Abalwo, twemera ko iyo umuntu apfuye adahawe isezera ryiza, umwuka we ushobora kuguma hafi, ukabangamira abantu bamwe, nko ku bana cyangwa ku bagize umuryango. Ariko iyo ahawe isezera ryiza, twemera ko umwuka we ugira amahoro.”

Nk'uko iyi nkuri dukesha AfricaNews ikomeza ibisobanura,ngo mu muryango w’Abalwo, kubona abantu benshi mu kiriyo bifatwa nk’ikimenyetso cy’icyubahiro n’agaciro umuntu witabye Imana yari afite.
Mbere y’umuhango wo gushyingura, abarira bahembwa bahabwa amakuru ku buzima bw’uwitabye Imana.ku babikora, amarangamutima aza byoroshye.
Willis Omondi, umuyobozi w’itsinda ry’abarira bahembwa, agira ati: “Ntibisaba ko tuba dufitanye isano n’uwo muntu. Icy’ingenzi ni ukumva ko umuntu yapfuye, tugahita dutangira kurira. Dushyira mu mutwe ko byabaye ku wo mu muryango wacu, bityo tukabasha kuririra n’uwo tutigeze duhura.”
Abahanga bavuga ko ikoreshwa ry’abarira bahembwa ririmo kwiyongera, bikagaragaza impinduka nini mu mibereho y’abaturage muri Kenya.
Owuor Olunga, umwarimu muri siyansi y’umuco (anthropology) muri Kaminuza ya Nairobi, asobanura ati: “Ubu dufite imiryango mito igizwe n’abantu bake.Iyo umuntu apfuye, cyane cyane mu mijyi, ushobora gusanga abo bafitanye isano y’amaraso ari bake cyane.”

Yongeraho ati: “Muri ibyo bihe, bitewe n’urwego umuntu yari afite mu buzima no mu muryango mugari, ushobora gusanga haje abantu benshi mu kiriyo akenshi batatumijwe n’umuryango, ahubwo bazanywe n’inshuti cyangwa abo mu mbuga z’imibanire bagamije kugaragaza agaciro ke.”
Agarutse i Rabuor, agahinda kari mu kiriyo karigaragaza mu gihe isanduku irimo umurambo irimo kumanurwa mu mva.Ni mu gihe ku muryango n’inshuti, ni umwanya wo gusezera bwa nyuma ku muntu bakundaga.

By Jean Melane NDEKEZI / Realrwanda.rw
English
Kinyarwanda



NDEKEZI Jean Melane