Urujijo ni rwose ku bantu basanzwe bazi amabara ya Banki ya Kigali…

Bamwe mu bakiriya ba Banki ya Kigali(BK) basanzwe bazi amabara agize ibirango byayo, iyo bageze ku nyubako ikinirwamo imikino y’amaboko yari imenyerewe ku izina rya Kigali Arena, ariko kuri ubu ikaba isigaye yitwa BK Arena bibaza impamvu amabara y’ubururu iyi banki isanzwe ikoresha atariyo yakoreshejwe mu nyuguti zayo zanditse kuri iyi nyubako y’imyidagaduro

Izi mpinduka zatangiye kuwa kabiri tariki ya 24 Gicurasi 2022, kuko aribwo hamenyekanye ko  Kigali Arena yahinduriwe izina maze ikitwa BK Arena kubera amasezerano yari akubiyemo iby’uko Banki ya Kigali yeguriwe uburenganzira bwo kwitirirwa iyo nyubako mu gihe cy’imyaka itandatu ku agaciro ka miliyoni zirindwi z’Amadolari ya Amerika(asaga Miliyari zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda).

Umuyobozi mukuru wa BK, Dr. Diane Karusisi hagati hasinywa amasezerano

Muri 2019 nibwo iyi nyubako y’imikino yakira abantu 10,000 bicaye neza, yatashywe ku mugaragaro, aho intego zayo zari ukwakira amarushanwa atandukanye akinirwa mu nzu (indoor games), inama ndetse n’ibitaramo bitandukanye dore ko kuva itashywe imaze kwakira imikino ikomeye irimo Igikombe cy’Afurika muri Basketball (AFROBASKET), imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika mu bagore baturutse mu karere ka gatanu (zone v) ndetse na BAL ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Basketball n’ibindi.

Banki ya Kigali yafunguye bwa mbere imiryango yayo mu Rwanda kuwa 22 Ukuboza 1966 nkuko tubikesha urubuga rw’iyi banki. Ariko yaje kumenyekana cyane mu Rwanda guhera muri 2007.

Bamwe mu bakiriya bayo twaganiriye batubwiye ko iyi banki bayimenye cyane ubwo yashyiraga imigabane yayo ku isoko, noneho bamwe mu baguze iyo migabane ngo icyo bibukira kuri iyo migabane y’icyo gihe ni uko umugabane umwe waguraga amafaranga ijana na makumyabiri y’u Rwanda( 120 Frw) aho bamwe bishimira ko bakuyemo agatubutse bityo bikabafasha kwiteza imbere. Dore ko hari uwatubwiye ko umugabane umwe yawugurishaga ayingayinga amafaranga magana ane y’u Rwanda( 400 Frw) ubwo namwe abazi imibare murumva inyungu aba baturage babonye kuri buri mugabane aho benshi bavuga ko byabafashije kuva mu bukene.

Mu mikorere yayo myiza byayihesheje ibihembo bitandukanye nka banki y’indashyikirwa yigaruriye imitima ya benshi mu Rwanda kuko mu bihembo yabonye twavugamo nk’ibyo yatwaye muri 2013, 2015 & 2016 byateguwe na EUROMONEY AWARDS FOR EXCELLENCY

AMAFOTO

Yanditswe na Dushimimana Elias