Ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange (O-Level) n’icya kabiri cy’amashuri yisumbuye (A-Level) by’umwaka w’amashuri wa 2024/2025 bizatangira ku wa Gatatu tariki ya 9 Nyakanga 2025 saa za mu gitondo, bikazasozwa ku wa Gatanu tariki ya 18 Nyakanga 2025.
Ibi bizamini bizabera mu bigo 1,595 hirya no hino mu gihugu. Ku rwego rw’icyiciro rusange, hiyandikishije abakandida 149,134 barimo abakobwa 82,412 n’abahungu 66,722 bazakorera mu bigo 715.
Naho ku rwego rw’icyiciro cya kabiri, hiyandikishije abakandida 106,364 barimo 101,081 biga mu mashuri asanzwe (abakobwa 55,435 n’abahungu 45,646) na 5,283 bigenga (abakobwa 3,382 n’abahungu 1,901), bazakorera mu bigo 880.
Minisiteri y'uburezi itangaza ko mu rwego rwo kwimakaza uburezi budaheza, abakandida bafite ubumuga bagera kuri 459 mu cyiciro rusange na 323 mu cyiciro cya kabiri bazahabwa ubufasha bwihariye kugira ngo babashe gukora nta mbogamizi bagize.
English
Kinyarwanda


