Igisubizo gikubiye mu byo bamwe mu bagabo bo mu karere ka Nyagatare bavuga ko nabo babona ko icyumweru cyahariwe konsa kibareba, ngo kuko umwana wonswa,ataba yarabyawe n'umugore wenyine, bityo ko abagore badakwiye guharirwa ibirebana no konsa ndetse n'ubuzima bw'umwana.
Byagarutsweho kuri uyu wa kane Tariki 7 Kanama 2025 mu murenge wa Matimba mu karere ka Nyagatare,ubwo haberaga igikorwa cyo gutangangiza icyumweru mpuzamahanga cyahariwe konsa ku nshuro ya 33.
Bamwe mu bagabo bo mu murenge wa Matimba bavuga ko babona ibirebana no konsa ndetse no kwita ku buzima bw'umwana bibareba.
Damien GAHUTU utuye mu kagari ka Nyabwishongoyizi mu murenge wa Matimba yagize ati"Burya umugore yonsa umwana ibyo yariye ndatse n'ibyo yanyoye ubwo rero uruhare rwa mbere ni ukubimuha ikindi ukamuba hafi."
NIYIBAGIZE Protais utuye mu murenge wa Rwimiyaga akagari ka Ntoma yagize ati"Uruhare rwacu nk'abagabo rurakenewe Kandi cyane kuko niba hari abagore banga konsa ngo amabere atagwa, ibyo nabyo Uba ugomba kubicunga nk'umugabo, kuko kuba wahashye ibyo ntibihagije.Niyo mpamvu abagabo natwe icyumweru cyahariwe konsa kitureba."

Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y'uburinganire n' iterambere ry'umuryango Batamuliza Mireille yavuze ko umwana wonse neza niyo akuze aba ameze neza.
Yagize ati "Iyo umwana yonse neza akurana ubuzima bwiza ku buryo bugaragara.Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko abagore bonsa neza ku isi ari 38% ubwo murumva ko ari ikibazo kitareba u Rwanda gusa.Uyu munsi rero turimo turatangira icyumweru cy'ubukangurambaga mu konsa, turagira ngo umubare w'abagore bonsa neza wiyongere mu gihugu."
Yakomeje agira ati"Abagabo rero bashobora kubidufashamo cyane kuko bagomba kwita ku babyeyi.Twabonye ko mubituma umugore atonsa neza harimo umunaniro,imihangayiko n'ibindi.Ibyo byose umugabo akwiye kubirinda umugore we, n'uwubuze ibikenerwa byose kubera ubushobozi ariko agatanga amahoro."
Muri rusange ababyeyi bahawe insanganyamatsiko igira iti konsa neza ejo hazaza heza, kugirango barusheho kubiha agaciro.





Adam Tuyizere/Realrwanda.rw
English
Kinyarwanda


