Guverinoma y'u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Uburezi yashyize ahagaragara amabwiriza agenga umusanzu w’ababyeyi mu mashuri ya leta y’incuke, abanza n’ayisumbuye aho abanyeshuri biga bacumbikiwe by'umwihariko mu mashuri yisumbuye,bazajya bishyura amafaranga y’ishuri atagomba kurenga 85,000Frw.
Uyu mwanzuro ufashwe mu rwego rwo gukumira ibyatumaga ababyeyi basabwa amafaranga y’umurengera ku buryo hari n'ubwo byabaga imbogamizi ku myigire y'abana cyane cyane abaturuka mu miryango icyennye.
Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko nta mafaranga fatizo yari ateganyijwe ku musanzu w’umubyeyi ku buryo wasangaga buri ishuri riwushyiraho uko ribyishakiye.
Minisitiri w'uburezi,Dr Uwamariya Valentine avuga ko mu kugena aya mafaranga y’ishuri harebwa ibijyanye no kugaburira abana ku ishuri ariko hasuzumwa amasezerano amashuri afitanye n’abayagemurira ibyo kurya ndetse hanarebwa ibiciro biri ku isoko.
Ati “Mu kugena aya amafaranga twarebye ku biciro biri ku isoko ariko nk’uko tubizi muri iyi minsi biriyongera ni na yo mpamvu hariho aho tuvuga ngo ishuri mu gushyira mu bikorwa nirihura n’ikibazo ku busabe bw’inteko rusange,Minisiteri y’Uburezi izajya ibisuzuma itange umurongo kandi igihe cyose bibaye ngombwa aya mabwiriza yavugururwa.”
Uyu mwanzuro uje nyuma y'aho Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard ku tariki 01 Kanama uyu mwaka, yabazwaga n’Abadepite ikibazo cy’amafaranga y’ishuri cyakomeje gikomeje kuba inzitizi mu mashuri bigatuma aba umutwaro ukomeye ku miryango icyennye.Icyo gihe yatangaje ko mbere y’uko umwaka w’amashuri utangira (muri Nzeri ) uyu mwaka, hazaba hashyizweho amafaranga y’ishuri angana ku mashuri yose.
Ati “Ibyo rwose birakemuka muri iyi ntangiriro y’umwaka w’amashuri ku buryo umwana wiga mu mashuri ya leta mu Rwanda ariha amafaranga runaka ku mwaka.”
Minisitiri w’Intebe yaavuze kandi ko ibijyanye n’imitangirwe y’agahimbazamusyi na byo bizashyirwa ku murongo hakajyaho amafaranga ibigo bitagomba kurenza.
Mu mahuri y’incuke n’abanza umwana wiga mu mashuri ya Leta n’afatanya na yo,azigira ubuntu,ni mu gihe umubyeyi azasabwa gutanga 975 Frw y’ifunguro naho Leta itange 8775 Frw ku munyeshuri ku gihembwe.
Ku munyeshuri wiga ataha mu mashuri yisumbuye, uruhare rw’umubyeyi ntirugomba kurenga ibihumbi 19.500 Frw ku gihembwe naho ku wiga acumbikiwe uwo musanzu ntugomba kurenga 85,000Frw.
Ni icyemezo kigomba guhita gishyirwa mu bikorwa mu gihembwe cya Mbere cy'uyu mwaka w'amashuri wa 2022-2023.
English
Kinyarwanda


