MINEDUC itangaza ko gahunda y'uko urugo rwahinduka Isomero ishoboka

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y'uburezi ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye,Gaspard Twagirayezu, avuga ko gahunda yo kuba urugo rwahinduka Isomero ishoboka cyane ku bufatanye n'ababyeyi ndetse n'izindi nzego mu rwego rwo gutoza abakiri bato umuco wo gusoma.

Ibi byagarutsweho ku wa Gatanu tariki 29 Nzeri 2022,ubwo hasozwaga ukwezi kwahariwe gusoma no kwandika.Ni ukwezi kwaranzwe n'ibikorwa bitandukanye birimo amakoraniro atandukanye.

Harimo kandi n'igikorwa cyabereye mu Karere ka Nyaruguru ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo gusoma tariki 8 Nzeri 2022,ibiganiro bitandukanye byatangiwe ku maradio, television ndetse n'andi makoraniro hifashishijwe ikoranahubuhanga nk'uko byatangajwe na Musafiri Patrick ushinzwe uburezi muri save the children ari nayo ishinzwe ubunyamabanga bwa SomaRwanda.

Musafiri yavuze ko habaye impinduka ku bitabo byanditse mu kinyarwanda mbere bitabonekaga avuga ko harimo no kwandika ibitabo bihendutse ndetse binavuga ku Nguni zose z'igihugu kugera no ku buhinzi.

Ati" Ibitabo ntibihenze cyane ahubwo ikibazo ni imyumvire, kuko niba Umubyeyi ajya mu kabari akanywera ibihumbi 10 ntabwo yananirwa kugura igitabo cy'ibihumbi bibiri yashyira umwana we mu Rugo".

Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y'uburezi ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye,Gaspard Twagirayezu, wasoje ukwezi kwahariwe gusoma no kwandika mu muhango wabereye ku isomero rya Kigali riherereye ku kacyiru, yabanje gusomera abana inkuru zanditse mu bitabo ndetse nabo bamusomera izindi.

Minisitiri Twagirayezu yatangaje ko uyu muco wo gusoma bifuza gutoza abakiri bato kugirango bawukurane kuko ari mwiza,bityo ko buri rugo rwaba Isomero bishoboka kandi byafasha.

Ati:"Uburere buhera mu rugo, n'umuco wo gusoma wahera mu rugo.Umubyeyi aramutse akanguriye umwana gusoma akanamuha umwanya n'ibitabo kabone nubwo yaba atazi gusoma,byatanga umusaruro kuko byungura umwana ubwenge".

Muri uwo muhango kandi hahembwe umwana wabaye indashyikirwa mu gusoma neza ndetse n'umubyeyi wagize abandi gukangurira no gushishikariza abana gusoma.Kugeza ubu mu gihugu hose habarirwa amasomero rusange agera kuri 72.

Kevin Christian/Realrwanda.com