Abapolisikazi batanu birukanwe nyuma yo gusanga batwite inda baterewe mu mahugurwa

Irari ry'agatunda kabujijwe kadakingiye,ryatumye abapolisikazi batanu bisanga mu kaga gakomeye babura intama n'ibyuma birukanwa burundu mu mahugurwa batayasoje.

Aba bapolisikazi biteganijwe ko birukanwa muri Polisi ya Repubulika ya Zimbabwe nyuma yo gusanga batwite inda baterewe mu mahugurwa yabo i Morris Depot i Harare. Bimwe mu bigize amategeko agenga abapolisi ni uko: “Niba umupolisi wubatse cyangwa utarashatse atwite, ashobora gusaba ikiruhuko cyo kubyara akurikije amabwiriza ya polisi".

Ubwo Umupolisi w'umugore utwite mu gihe cy'amahugurwa yo gushaka abakozi asezererwa burundu ”.Gusa ntabwo bizwi abazibateye niba ari abakunzi babo cyangwa ari ababakoreshaga ayo mahugurwa.

Zimlive ducyesha iyi nkuru ivuga ko abo bapolisikazi bahugurwaga bakaza kuvumburwa ko batwite,ni Mambwe Peace,Nvzege Ashwny, Jachi Gina, na Kutesera Delyn Fungisai. 

Aba binjijwe mu gipolisi cya Repubulika ya Zimbabwe maze boherezwa muri Depot ya ZRP Morris kugira ngo bahabwe amahugurwa ya mbere mu 2021. Icyakora, mu mahugurwa yabo, ZRP yakoze ibizamini bisanzwe ikoresheje ikizami cy'inkari ku bagore 162 binjizwa mu gisirikare ku ya 30 na 31 Kanama uyu mwaka.

Mu bizamini byakozwe, bitanu byagaragaje ko ba nyirabyo batwite.Kugirango bemeze neza ko batwite, hasabwe ko bakorerwa ikizamini kitwa "Ultrasound scan" kuri tariki 5 Nzeri uyu mwaka nabwo basanga baratwite.Uwitwa Mzumala Grace,basanze afite inda y'ubyumweru bitanu n'iminsi ibiri. Nzvege Ashwny basanze atwitwe inda y'ibyumweru 15 n'iminsi 3, Jachi Gina atwite y'ibyumweru 14 n'iminsi 2, Kutesera Delyn Fungisai utwite iy'ibyumweru 11 n'iminsi 6,ni mu gihe Mambwe Peace inda itaragaragara neza.