Mu majyaruguru y’uburengerazuba bw'igihugu cya Namibiya,intare yishe umucuruzi wari mu bukerarugendo aho yari acumbitse mu ihema ry'akataraboneka.
Uwo mugabo, witwa Bernd Kebbel, yari kumwe n’umugore we n’inshuti zabo hafi y’aho bita Hoanib Skeleton Coast Camp, mu gace ka Sesfontein,yishwe niyo ntare ku wa Gatanu ushize taliki ya 30 Gicurasi.
Nk’uko umuvugizi wa minisiteri y’ibidukikije, Ndeshipanda Hamunyela, yabitangarije ikinyamakuru CBS News, intare yamuteye ubwo yasohokaga mu ihema ajya kwituma.
Ati"Intare yahise imusimbukira akigera hanze y’ihema. Abandi bacumbitse aho bagerageje kuyirukana, ariko icyo gihe yari yamaze kumwica,
Umuvugizi wa Polisi ya Namibiya, Elifas Kuwinga, yavuze ko abapolisi bahise bajya aho byabereye kandi batangiye gukora raporo irambuye ku byabaye. "Raporo yuzuye izatangwa mu gihe kiri imbere,".
Nyuma yaho, byemejwe ko intare yakoze icyo gitero yishwe ku Cyumweru taliki ya 1 Kamena, nyuma y’uko abayobozi basanze ishobora gukomeza guteza ibyago ku baturage n’abakerarugendo.

Kebbel yari umuntu uzwi cyane muri Namibiya, aho yari azwi nk’umuntu wagiraga uruhare mu bikorwa by’ubugiraneza no kubungabunga inyamaswa zo mu gasozi. Yigeze gutunga Off-Road-Centre, kompanyi yagurishaga ibikoresho by’imodoka zifashishwa mu ngendo.
Aho ibi byabereye hazwi cyane kuba hari intare ziba mu butayu, zikaba zaramenyereye iyo mihindagurikire y’ikirere n’imisozi. Nk’uko imibare yo mu 2023 ibigaragaza, hari intare zigera kuri 60 zikuze n’ibyana birenga 12 byabonetse muri ako gace. Ariko muri aya mezi aheruka, umubare wazo wagabanutse bitewe n’amapfa yagabanyije inyamaswa zo kurya, ndetse n’imvururu hagati y’intare n’abantu.
English
Kinyarwanda


