Gatsibo : Sobanukirwa gahunda yo gushyashyanira umuturage

Imyanzuro y’umwiherero w’abayobozi mu karere ka Gatsibo wabaye mu ntangiriro z’uku kwezi yagejejwe mu nzego zo hasi, aho mu murenge wa Kiziguro hakozwe umwiherero w’abayobozi mu nzego zitandukanye, mu rwego rwo gukomeza gushyira mu bikorwa gahunda yo gushyashyanira umuturage.

Gahunda yo gushyashyanira umuturage,ni gahunda abayobozi mu turere tugize intara y’Iburasirazuba bashishikarijwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney,ubwo yasozaga umwiherero wabo wabereye mu karere ka Bugesera.

Nyuma y’aho akarere ka Gatsibo nako kahise gafata iyambere gakora umwiherero w’abayobozi b’akarere ndetse n’ab’imirenge.Ese iyi gahunda ikubiyemo ibiki ndetse igizwe na bande ?.

Gasana Richard umuyobozi w’akarere ka Gatsibo nibyo asobanura  yagize ati”Gushyashyanira umuturage bivuze kumukorera ibyo adashoboye ariko bakamusaba kwikorera ibyo ashoboye cyane cyane ibintu bijyanye n’ubukangurambaga, isuku kohereza umwana ku ishuri,turashaka kugirango tuzane umuturage ku isonga kwikorera ibyo ashobora kwikorera ari nabyo byinshi hanyuma leta ize imwunganira”.

Umurenge wa Kiziguro nawo wasanze umuti wo gucyemura bimwe mu bibazo bibangamiye imibereho y’umuturage byaganirwaho binyuze mu mwiherero,ari nayo mpamvu bahise bategura umwiherero nyuma y’uko babonye ko hari imihigo batesa kandi harimo n’idakenera ingengo y’imari ahubwo icyeneye ko umuturage yigishwa.

Patricie Umunezero, Perezidante w’inama njyana y’uyu murenge yagize ati”Twaricaye dusanga muri uyu mwaka w’imihigo turangije umurenge wacu ntago waje ku isongo mu mihigo yose, dusanga rero ko ahubwo hashobora kuba harabayeho intege zubukangurambaga turavuga ngo rero kugirango ibyo byose bizagere ku ntego nuko ibyiciro byose duhagurukira icyarimwe”.

Abitabiriye umwiherero w’abayobozi mu murenge wa Kiziguro,ab’ubutugari ndetse n’abandi bo mu nzego zitandukanye,bavuga ko hari icyo bawungukiramo cyane cyane nko kumenya uburyo bwo kwegera umuturage bakamwereka inzira nziza, ituma yumva ko kwesa imihigo nawe bimufitiye inyungu.

Meya Gasana asaba indi mirenge igize akarere ka Gatsibo kwigira ku murenge wa Kiziguro nabo bagashaka uko bategura umwiherero bakicara bagasasa inzobe bakarebera hamwe inzira yafasha mu guteza imbere umuturage.

Kiziguro yashe umwihirero w’umunsi umwe baravuga bati reka twicare turebe icyateza umuturage wacu imbere akaba ariyo mpamvu twumva nindi mirenge bigenze bitya bakicara bakisuzuma, ubundi mu buyobozi ni ukwisuzuma ugafata ingamba.

Umwiherero w’abayobozi mu murenge wa Kiziguro,ab’utugari tugize uyu murenge ndetse n’abandi bo mu nzego zitandukanye,wasesenguye imyanzuro 14 yavuye mu mwiherero w’abayobozi ku rwego rw’akarere n’imirenge mu rwego rwo kuyishyira mu bikorwa ku bufatanye n’abaturage dore ko aba bayobozi babana bya hafi n’abaturage.

ISANGOSTAR