
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda Alain Mukuralinda yitabye Imana azize guhagarara k’umutima akaba yaguye mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal aho yitabwagaho n’abaganga.
Amakuru y’urupfu rwa Alain Mukuralinda yemejwe n’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Mata 2025.
Itangazo riragira riti: “Tubabajwe no gutangaza urupfu rw’Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, bwana Alain Mukuralinda, akaba yitabye Imana aho yari arwariye ny Bitaro Byitiriwe Umwami Faisali (KFH) azize guhagarara k’umutima. Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije umuryango we, inshuti ze ndetse n’abagize amahirwe yo gukorana na we.”
Mukuralinda yavukiye i Kigali mu mwaka wa 1970, yari afite impamyabumenyi y’amategeko yakuye muri Kaminuza Gatolika ya Louvain mu Bubiligi mu 1998.
Mu kwezi k’Ukuboza 2021 ni bwo Inama y’Abaminisitiri yemeje Alain Mukuralinda ku mwanya w’Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma.
Nyakwigendera yakoze imirimo itandukanye muri Leta, aho yabaye Umushinjacyaha akaba n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, umwanya yavuyeho mu 2015 ubwo yasezeraga by’igihe kitazwi mu bakozi ba Leta.
Mukuralinda wamenyekanye cyane ku izina ry’ubuhanzi rya Alain Muku, yari asanzwe ari n’umuhanzi ndetse agafasha n’abandi.Abazwi ba vuba yafashije harimo Nsengiyumva François wamenyekanye kw’izina rya Gisupusupu.
Mu mwuga w'ubuhanzi,Mukuralinda yamenyekanye ku ndirimbo Tsinda Batsinde ivuga ibigwi ikipe y’Igihugu y’Amavubi, Gloria ivuga ibya Noheli, Murekatete ivuga ku rukundo n’izindi.