Ngoma:Urumuri rw'amatara yo ku muhanda no mu mujyi rwabaremyemo imbaraga zo gukora kugeza mu gitondo

Nyuma yo kubakirwa imihanda ya Kaburimo mu mujyi wa Kibungo ireshya n'ibirometero 8.5 hari hashize igihe abaturage bifuza ko bacanirwa kuri iyi mihanda kugirango bibafashe gukora amasaha menshi batikanga abajura none basubijwe,ibintu bavuga ko uyu mucyo ugiye kubongerera imbaraga mu kazi kabo.
Kuri uyu wa Kane tariki 5 Mutarama 2023 nibwo imihanda yose izengurutse umujyi wa Kibungo mu karere ka Ngoma yacaniwe,ibintu byakiriwe neza n'abagenda ndetse n'abakorera muri uyu mujyi hamwe na hamwe  warangwaga n'icuraburindi  kubera kutagira amatara awumurikira.Ibi kandi byiyongera ku byo abaturage bemeza by'uko bagiraga impungenge z'ibisambo byashoboraga kuba byabashikuza ibyabo.
Imbamutima za bamwe mu bakorera mu mujyi wa Kibungo,bavuga ko bishimiye kuba bamurikiwe ku buryo izi ari imbaraga bungutse zizatuma bakora amasa 24 kuri 24 ntacyo bikanga.
Sibomana Laurent ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto avuga ko ngo yatunguwe no kubona arimo kugenda nijoro akagira ngo ni ku mwanywa.
Ati: "Njyewe aya matara natangiye kuyabona ejo ni mugoroba. Gusa byarantunguye ntabwo nari namenye ko aya matara ari kwaka  nagendaga ahantu hose mpabona nk'aho ari ku manywa.Urabona hano imbere,mu bihe bya mbere hari hameze nk'agashyamba hatabona neza hateye n'ubwoba, ariko ubu ngubu umuntu ari kugenda neza  n'akari munsi y'umuhanda kose uri kukabona".
Karasira Theophile ,ni umwe mu bakorera mu mujyi wa Kibungo yunzemo ati: Abacuruzi tugiye kujya ducuruza twizeye umutekano w'ibicuruzwa byacu.Ubu n'amasaha yo gukora azazamuka,byageraga saa kumi n'ebyiri abantu bagatangira gufunga ariko ubu ng'ubu tuzajya dukora tube twageza mu gitondo".

Umuyobozi w'akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie,mu izina ry'abaturage b'aka karere ashima umukuru w'igihugu Paul Kagame ku bikorwa remezo akomeje guha akarere,bitandukanye n'uko byari bimeze mu myaka yatambutse.
Ati"Mbere na mbere turashimira umukuru w'igihugu kuko byose niwe ubitugezaho. Wabonaga ko mu mujyi habangamye ku buryo wabonaga ko bishobora guteza Impanuka kuko abantu bawugendagamo nijoro byasabaga kwigengesera.
Icyo dusaba abawukoresha ni ugufata neza ibikorwaremezo birimo,urabona turi kurimbisha umujyi dushyiramo indabo twateye imikindo. Ikindi  tubasaba, ni ukwirinda kujugunya imyanda ahabonetse hose ariko by'umwihariko no kurinda ibikorwaremezo by’amashanyarazi".
Iyi mihanda ya kaburimbo izenguruka umujyi wa Kibungo ireshya n'ibirometero 8.5,ije yiyongera kuri Stade ndetse na Hotel East Gate byose byubatse muri uyu mujyi.Ni mu gihe kandi,uyu mujyi ugiye guhuzwa n'akarere ka Bugesera kuko ushamikiyeho umuhanda munini wa kaburimbo ureshya n'ibirometero 52 urimo kubakwa wa Ngoma-Bugesera,nawo witezweho kuzamura iterambere ry'akarere ka Ngoma.