Rwamagana:Umunyeshuri wiga muri UR yapfuye arohamye mu mazi 

Umunyeshuri witwa Niyinderera Diogene w'Imyaka 25 y'amavuko wigaga muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Rwamagana yajyanye na bagenzi be koga mu idamu ya Bugugu iri mu mudugudu wa Gahonogo akagari ka Nyagasenyi Umurenge wa Kigabiro, agezemo hagati abura imbaraga zimusubiza ku mwaro ararohama arapfa.

Ibi byabaye kuri uyu wa Kane taliki ya 23 Mutarama 2025 saa kumini n'ebyiri z'umugoroba,nyakwigendera yajyanye na bagenzi be koga muri iyo damu,bagezeyo batangira koga ariko we ageze imbere mu ruzi hagati,bagenzi be babona abuze imbaraga zo kuvamo bahita batabaza inzego z'umutekano.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu ntara y'Iburasirazuba SP Twizeyimana Hamdun,avuga ko amakuru y'uko uwo munyeshuri yaguye mu mazi bayamenye nimugoroba noneho bahita boherezayo Polisi ishami ryo mu mazi gutanga ubutabazi.

Ati"Ejo mu masaha ya nimugoroba abanyeshuri babaga hanze bagiye koga muri ariya mazi,noneho ubwo barimo koga we yaragiye agera hagati abwira bagenzi be ngo ararushye ahita ahindukira ashaka kugaruka ku mwaro aho yagiriyemo.Ubwo ahindukiye babona aracubiye babiri bagerageza kujya kumukuramo abarusha imbaraga babona yabaroha bahita batabaza".

SP Twizeyimana akomeza avuga ko nyuma yo gutabaza,Polisi yahise yohereza itsinda ry'abapolisi bo mu mazi batangira gushakisha umurambo wa nyakwigendera ku n'abaturage.Umurambo waje kuboneka ukurwa mu mazi maze uhita ujyanwa mu bitaro bya Rwamagana kuwukorera isuzuma.