Umuturage witwa Munyabarenzi Jean Damascene wo mu Kagari ka Bugera umurenge wa Remera mu Karere ka Ngoma yatangiye gukora umuhanda ureshya na kilometero imwe n’igice nyuma y’uko we n’abatuye muri ako gace, batahaga bakabura aho banyura bitewe n’umuhanda wari warangiritse.
Ni umuhanda uturuka kuri kaburimbo iruhande rw’ibiro by’umurenge wa Remera ukagera kubiro by’Akagari ka Bugera ,aho avuga ko yabikoze nyuma yo kubona ko wari warangiritse bityo afata umwanzuro yiyemeza gutangira kuwukora awushyizemo laterite.
Ati” Twari dufite ikibazo cy’umuganda udakoze kandi iyo imvura iguye ugenda wangirika kurushaho,hakaba icyondo cyinshi rero bituma mfata umwanzuro wo kuwukora”.

Munyabarenzi Jean Damascene
Yongeraho ko uwagira icyo ashobora kunganira leta yagikora mu gihe abifitiye uburyo adategereje ko Leta igira icyo ikora gusa agasaba leta kumutiza imbaraga kuko hari ibyo agicyeneye gushyiramo.
Ati:”Ubundi umuntu afite ubushobozi hari ibintu utategereza leta ko ariyo izabikora,ahubwo mu rwego rwo kuba umufatanyabikorwa na leta, ibyo ushoboye ukaba wabikora wenda ugasaba ubufasha ariko nawe hari ibyo washoboye gukora.Ubufasha nkeneye n’imbaraga z’ubuyobozi bwite bwa leta nk’imashini yatsindagira, nko kubaka rigori ariko ibindi twari twashoboye kuba twabikora”.
Bamwe mu baturange bawukoreshaga utarakorwa ndetse n’abahaturiye bavuga ko ko bagorwaga no kuwukoresha kuko wari warangiritse bagashimira uyu muturage wagize iki gitekerezo cyo kuwukora kugirango ube nyabagendwa.
Umwe mu baganiriye na Realrwanda.com ukoresha uwo muhanda yagize ati:”Ubundi imvura yabaga yaguye imodoka ikaba itabasha kuba yahaca ariko kubera kwitanga k’uyu mugabo, twarishimye kuba yaradushyiriyemo ririya taka ukaba utanyerera umuntu agendamo ni byiza”.
Undi nawe yungamo ati” Ubwo rero tubona ama garaviye araje, amakamyo amenye itaka, banacukura imiferege izajya iyobora amazi . Nkatwe turi abanyonzi umuturage yabaga yaguha nk’ibintu ngo ubizamukane, ukaba utahazamuka kuko igare ntabwo ryabaga ryahanyura,n’umunyamaguru we wenyine kuhanyura byabaga ari ikibazo yakuragamo inkweto ukabona ko ari ibintu bitameze neza[….] Ariko byaradutangaje tubonye ubwo butwari burenze bw’uwawukoze”.
Umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Mapambano Nyiridandi Cyriaque yabwiye Realrwanda.com ko igikorwa Munyabarenzi yakoze ari icyo kwishimirwa abihuza na gahunda ya Nkwituriki Rwanda yimakajwe muri aka Karere.
Ati”Icya mbere ni uko ubuyobozi bufatanya n’abaturage bakagira uruhare rwabo. Iyo tubonye umuturage nk’uriya ku ruhare rwe atanga mu bikorwa nka biriya turamushimira cyane tukabishyira no muri gahunda dufite mu karere ya Nkwituriki Rwanda,aho umuturage agira ibyo afasha abandi kuko hari icyo abarushije. Tunabifata neza kandi yaraganirijwe n’ubuyobozi turamushimira cyane ko afite uruhare nawe yagize mu iterambere ryaho atuye mu kagari.
Visi Meya Mapambano yongeyeho ko bagiye kumufasha kugirango agere ku ntego ze yiyemeje.
Ati: “Kuvuga ko nawe yakunganirwa , birumvikana turikureba ku kijyanye n’uko haboneka umuganda ariko umuganda wo urahari turi kuwutegura,ibyo yakunganirwamo byoroheje n’abaturage bahaturiye nawe abone ubwo bufasha bumufasha gushyira mu bikorwa ibitekerezo byiza yagize”.
Uyu muhanda Munyabarenzi yatangiye gukora ureshya na kilometero imwe n’igice, atangaza ko amaze gushyiraho amafaranga agera ku bihumbi 870 by’amafaranga y’u Rwanda. Avuga ko byibura kugira ngo urangire, bisaba miriyoni imwe n’igice kuko hakiri ibyo gukora birimo ibiraro n’ibindi.

English
Kinyarwanda



Youssuf UBONABAGENDA