ATLAS Space Operations yashyize i Mwulire antene nshya yakira amakuru y'ibyogajuru

ATLAS Space Operations,imwe mu masosiyete akomeye ku isi atanga serivisi z'itumanaho hifashishijwe ibyuma nyakira amakuru aturuka mu isanzure atangwa n'ibyogajuru, yatangaje ko yashyizeho antene nshya mu gace ka Mwulire mu karere ka Rwamagana.

Iyi ni intambwe ikomeye mu kwagura urusobe rw’ibyuma by’itumanaho byo ku butaka, ikaba ifite uruhare runini mu kunoza uburyo amakuru y’ikirere n’imibereho yo mu isanzure yegeranywa, agatunganywa, hanyuma agatangwa ku kigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iteganyagihe no gukurikirana imibereho yo mu isanzure (NOAA).

Iyo antene yo mu Rwanda iri i Mwurile muri Rwamagana,yakira amakuru aturuka ku byogajuru bitandatu bya COSMIC-2, bikora ubushakashatsi buhoraho ku kirere (atmosphere) no ku kirere cyo hejuru kizwi nka ionosphere, hifashishijwe uburyo bwa “radio occultation.” Aya makuru ni ingenzi cyane mu gutanga iteganyagihe rinyuze mu mucyo n’irivuga ku bibazo bishobora guterwa n’imihindagurikire yo mu isanzure.

Kubera ko ibyo bice by’ikirere bihindagurika vuba cyane, ni ngombwa ko amakuru agezwa kuri NOAA mu gihe gito cyane. ATLAS ifite ihame rikomeye ry’uko ayo makuru agomba koherezwa kuri NOAA bitarenze amasegonda 60 uhereye igihe yakiriwe n’ibyuma byo ku butaka.

Iyi antene nshya yashyizwe mu Rwanda yiyongera ku zindi zari zisanzwe muri Ghana no muri Tahiti, zose zifasha mu gukusanya amakuru y’icyogajuru cya COSMIC-2. U Rwanda, kubera aho ruherereye ku isi, rufite amahirwe yihariye yo kwakira amakuru menshi ya COSMIC-2, bityo ruba urubuga rw’ingirakamaro cyane. NOAA ubwayo ni yo yasabye ko iri shami ry’itumanaho ryashyirwa mu Rwanda, maze ATLAS ibifashijwemo n’ubufatanye bukomeye ifitanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’Isanzure (Rwanda Space Agency), ibasha kubishyira mu bikorwa.

Corey Geer, Umuyobozi Mukuru wa ATLAS Space Operations, yagize ati:“Gushyira mu bikorwa antene yacu nshya mu Rwanda ni ikimenyetso cy’ubufatanye bwacu bukomeye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Isanzure, ndetse n’ubushake dufite bwo kwagura urusobe rwacu mu rwego rwo gutanga serivisi nziza ku bakiriya bacu. Ubu bufatanye butumye tubasha gutanga amakuru y’ingenzi ya COSMIC-2 ku gihe, yifashishwa mu gusobanura uko ikirere n’ikirere cyo hejuru bihagaze.”

ATLAS isanzwe yakira amakuru aturutse ku byogajuru birenga 3,000 buri kwezi. Guhera muri Nyakanga 2019 kugeza ku ya 31 Gicurasi 2025, ATLAS yakiriye amakuru y’ibyogajuru bya NOAA inshuro 156,653, kandi yabashije kubikora neza ku kigero kiri hejuru ya 99.36%. Muri rusange, ayo makuru yagezwaga kuri NOAA mu gihe kiri munsi y’amasegonda 40, bigaragaza imikorere myiza ya ATLAS mu gukorera ku gihe no kwizerwa.