Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, JD Vance, yageze i Islamabad muri Pakistan mu biganiro byitezweho guhuza Amerika na Iran bigamije guhagarika intambara iri hagati y’ibihugu byombi.
Ategerejwe kwifatanya muri ibyo biganiro n’intumwa idasanzwe ya Perezida Trump, Steve Witkoff, hamwe n’umujyanama Jared Kushner.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Vance yavuze ko yiteguye kuganira, ariko ashimangira ko Amerika itazihanganira gutinza cyangwa gushyiraho inzitizi ku ruhande rwa Iran.
Mbere yaho, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Iran yavuze ko hagomba kubanza gushyirwaho agahenge k’intambara muri Lebanon mbere y’uko ibiganiro bitangira, ibintu bishobora gutuma ibiganiro bigorana no kugaragaza uburemere bwabyo.
Amerika na Iran baherutse kumvikana ku gahenge k’igihe cy’ibyumweru bibiri. Gusa, kimwe mu byo Amerika isaba cyane ni uko inzira ya Strait of Hormuz ikoreshwa mu gutwara peteroli ku isi yose yahita yongera gufungurwa.
Iran yamaganye iki cyifuzo, ivuga ko ibiganiro bigomba no kugaruka ku ndishyi z’ibyangijwe n’ibitero bya gisirikare bya Amerika muri iyi ntambara.
By Jean Melane NDEKEZI / Realrwanda.rw
English
Kinyarwanda


