Uruhare rw'abafatanyabikorwa mu iterambere ry'Akarere ka Bugesera JADF rumaze kugera kuri miliyari 9 zashowe mu bikorwa bitandukanye birimo iby'ubukungu, guhindura imibereho myiza y'abaturage, n’imiyoborere myiza.
Ibi byagarutsweho na Perezida w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Bugesera JADF, Murenzi Emmanuel, kuri uyu wa gatanu tariki 14 Kamena 2024 ubwo hasozwaga imurikabikorwa ryateguwe n'abafatanyabikorwa b'Akarere ka Bugesera "JADF".

Murenzi avuga ko kugeza ubu miliyari 9 arizo zimaze gushyirwa mu bikorwa bitandukanye, byo kwihutisha iterambere ry'Akarere no gufatanyiriza hamwe nako kwesa imihigo.
Yagize ati:" Mu byukuri nk'ibisanzwe dukorana na karere umunsi k'uwundi, cyane cyne guhera kuri gahunda yo kwesa imihigo. Rero tujyanamo. Ni gahunda tuba tuzi. Kandi natwe Action Plan zacu dutegura ni ukuvuga ngo ziba z'ijyanye n'agahunda y'imihigo tuba dufite muri iyo ngengo yimari. By'umwihariko muri uyu mwaka twashoyemo hafi miliyari zirenga 9 mu ngengo y'imari y'uyu mwaka turimo gusoza."
Yakomeje ati: "icyo ni ikigaragaza ko abafatanyabikorwa uruhare rwabo rurimo kugenda ruzamuka umunsi k'uwundi. Iyo ndebye mu myaka itatu yashize ndeba aho twari muri milayari 5 none tukaba tugeze muri milayari 9, urwo ni uruhare rukomeye rugaragara kandi rufatika."
Umuyobozi w'Akarere w'ungirije Ushinzwe imibereho myiza y'abaturage lmanishimwe Yvette wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango wo gusoza imurikabikorwa ry'abafatanyabikorwa b'Akarere ka Bugesera JADF yavuze ko bashimira abafatanyabikorwa mu iterambere ry'Akarere bakorera mu nk'ingi 3 arizo ubukungu, imibereho myiza n’imiyoborere myiza.

Visi Meya lmanishimwe ati: "ibikorwa ndetse na serivice zitangwa nabo turabibashimira. Turabibashimira kandi turanabizeza imikoranire myiza nk'uko isanzwe ituranga. Ntituzigera tudohoka gukorana neza nk'uko tuzi uruhare runini mu dufatiye nk'abafatanyabikorwa b'Akarere ka Bugesera. Tuziko iyo dufatanyije umuturage agera ku iterambere rirambye."
Yasabye abaturage kujya bagira uruhare mu bibakorerwa, kuko kugeza ubu, akarere katakibafata nk'abagenerwabikorwa, ahubwo ubu nabo bahindutse abafatanyabikorwa mu iterambere no mu kwesa imihigo.
Abafatanyabikorwa bakorera mu Karere ka Bugesera bishimiye umwanya bahawe wo kumurika ibyo bakora no kubimenyekanisha,babisobanurira neza byimbitse abagenerwabikorwa babaganaga.
Dusenge Allen Bernard wari umufatanyabikorwa muri Owenije sustainable project foundation, yagize ati: ”wari umwanya mwiza twamenyekanishijemo ibikorwa byacu, bitubera umwanya mwiza wo kubisobanurira abantu ba kabyumva, ndetse natwe twungukira kuri bagenzi bacu ibyo tutari tuzi“.

Undi mufatanyabikorwa nawe yagize ati: “Uyu ni umwanya mwiza tuba tubonye wo kumenyekanisha ibyo dukora ari nayo mpamvu natwe tuwubyaza umusaruro."
Imurikabikorwa ry'abafatanyabikorwa b'Akarere ka Bugesera risanzwe riba ngarukamwaka.Muri uyu mwaka,ryaratangiye tariki 12 Kamena 2024.Muri rusange abamurikaga barimo ibigo by’imari, inganda, ubuhinzi n’ubworozi, ibigo by’imyuga, uturere, ibigo by’ubucuruzi, imidelu n’abikorera.
Uko imyaka igenda ishira, niko umubare w’abitabira imurikabikorwa bagenda biyongera, muri uyu mwaka hitabiriye abarenga 1200 ugereranije n’abitabiriye umwaka ushize.


Ramadhan/Realrwanda.rw
English
Kinyarwanda


