Ku itariki ya 7 Nzeri 2025, abanyarwanda baragira amahirwe yo kwitegereza igitangaza cy’ijuru kitita ku mipaka: Blood Moon, ukwezi kuba gutukura nk’amaraso kubera isarabukira ry’ukwezi (lunar eclipse).
Igihe n’Amasaha izabonekera mu Rwanda
Nk’uko abahanga mu by’ikirere babigaragaza, mu Rwanda iri joro ry’igitangaza riragenda ritya (igihe cya Kigali, UTC+2):
17:28: Ukwezi gutangira kwinjira mu gicucu cy’Isi (ntibigaragara cyane).
18:27: Igice cy’ukwezi gitangira kuzimirira mu mwijima.
19:31 – 20:53: Igihe gikomeye cy’ijoro – ukwezi kose kuzaba gutukura.
20:12: Niho Blood Moon izaba igeretse neza, ifite ibara ry’umutuku risendereye.
21:56: Ukwezi gutangira kongera kugaruka uko kwari.
22:55: Eclipse irarangira burundu
Iri joro rizatangira kwigaragaza mu masaha ya 20:12 z’umugoroba, rigahera hafi saa yine z’ijoro (22:55 GMT+2). Abantu bari mu majyaruguru n’uburengerazuba bw’igihugu bazabona neza ukwezi kwambaye isura nshya, ariko n’abandi mu gihugu hose bazashobora kukureba neza, cyane cyane ku misozi no mu bice bidafite amatara menshi.
Ibisobanuro mu muco n’amateka
Mu muco wa kinyafurika, blood moon yitwaga “ukwezi kurya amaraso”, bikajyana n’amasobanuro y’amakuba: inzara, intambara cyangwa impinduka zikomeye. Mu Burayi bwa kera, abantu bayifataga nk’igihe cy’imihango y’ubupfumu, naho mu bami b’Abaperesi bakayihuza n’ihinduka ry’ingoma.
Ibidasanzwe byabaye ku isi byitirirwa Blood Moon
1967: Mbere y’intambara ya “Six Day War” hagati ya Israel n’ibihugu by’Abarabu, habayeho blood moon, bamwe bayihuza n’iyo ntambara yihuse.
1969: Mu kwezi kumwe n’uko Apollo 11 yagejeje abantu bwa mbere ku kwezi, habaye blood moon yatumye isi yose ivuga ko “ijuru ryafunguye amarembo yaryo.”
1992: Mu gihe isi yari ihanganye n’icyorezo cya SIDA, habaye blood moon yagaragaye mu Burayi n’Amerika, bamwe bayihuza n’ibihe by’amakuba.
2014–2015: Urukurikirane rw’amasarubukeye ane (tetrad) rwiswe Blood Moon Prophecy rwatumye abantu benshi batekereza ko iherezo ry’isi riri hafi, inkuru yatumye ibitabo n’amatorero byubakwa ku ngingo imwe.
Blood Moon n’ibyabaye mu myaka ya vuba
Mu bihe bya vuba, hari abagiye bahuza blood moon n’ibyago cyangwa impinduka zikomeye ku isi:
2020: Mu gihe isi yari mu cyorezo cya COVID-19, blood moon yabaye muri Gicurasi yahujwe n’uko isi yari mu bihe by’amakuba.
2022: Intambara ya Rusia na Ukraine yatangiye hafi mu gihe cy’isarubukeye, bituma bamwe bayihuza n’ukwezi gutukura nk’ikimenyetso cy’intambara.
Ibitero by’iterabwoba muri USA: Nyuma y’amakuba akomeye nk’ibya 9/11, hari abashakashatsi b’imyemerere bashatse guhuza ayo mateka n’amasarubukeye yabaye hafi y’icyo gihe.
Nubwo ibi byose byavuzwe, abahanga mu by’inyenyeri basobanura ko ari igikorwa cya siyansi gisanzwe, kitagira aho gihurira n’intambara, indwara cyangwa ibitero. Ariko mu myumvire y’abantu, bigaragaza uburyo umuntu ahora ashaka ibisobanuro by’ibyago binyuze mu ijuru.
Ese Blood Moon igira ingaruka ku bantu?
Abahanga mu by’inyenyeri bavuga ko ari igikorwa cya siyansi gisanzwe, kitagira ingaruka ku mubiri w’umuntu. Ariko mu by’imyemerere n’umuco, abantu bashobora kuyihuza n’imyumvire yabo ku buzima bw’ejo hazaza. Ibi bishobora kubatera ubwoba cyangwa se kubahumuriza bitewe n’uko babyakira.
Inama ku bifuza kuyihera ijisho
1. Hitamo ahantu hatari amatara menshi, cyane cyane ku misozi cyangwa hanze y’umujyi.
2. Shyira telescope cyangwa camera ifite ubushobozi bwo gufata mu mwijima.
3. Fata umwanya wo kwihere ijisho no kwishimira igitangaza cy’ijuru—ntibigaruka kenshi.
4. Ntukemere ubwoba bw’ibihuha; ahubwo yitekerezeho nk’umwanya wo kwibuka ko isi n’ijuru bigira umurongo umwe.
Blood Moon ni ishusho y’ijuru itwibutsa ko n’ubwo amateka y’abantu yuzuyemo intambara, impinduka n’amakuba, ijuru ryo rikomeza kwandika ubugeni bwarwo mu buryo buhoraho.
Ku itariki ya 7 Nzeri 2025, abanyarwanda baraba bafite amahirwe yo kureba ukwezi kwambara “ikanzu y’amaraso.” Si ikimenyetso cy’amakuba, ahubwo ni ikimenyetso cy’ijuru kidusaba gutekereza ku buzima, ku mateka, no ku bidukikije biturengera.
English
Kinyarwanda



Mathieu KARUMUGABO