Mu rwego rwo kwitegura umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 31,mu karere ka Ngoma batashye ku mugaragaro ibikorwa bitandukanye mu Mirenge ya Remera na Kibungo byose bigamije gufasha abaturage mu iterambere n'imibereho myiza yabo.
Umuyobozi w'akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Mampambano N Cyriaque,avuga ko ibikorwa byose byatashywe,bihuzwa no gusoza imihigo ariko nanone bikaba biri mu rwego rwo kwibohora, abaturage bahabwa ibyo baba barasabye mu igenamigambi kugira ngo bibafashe mu iterambere n'imibereho yabo.
Ati"Twatashye ibikorwa byinshi mu karere biva mu busabe bw'abaturage basabye muri gahunda y'igenamigambi tujya dufata hanyuma tukabishyira mu mihigo y'umwaka,ariko by'umwihariko iby'ubu ngubu turimo turabihuza n'igihe cyo Kwibohora.Ariko twibohora dukorera n'abaturage ibibakwiye".
Yakomeje agira ati "Ibyo turabihuriza n'ugusoza imihigo ariko tunibohora duha abaturage ibikwiye Kandi bibagirira akamaro".
Mu murenge wa Kibungo hatashywe imihanda yubatswe mu mujyi wa Ngoma ireshya n'ibirometero bitatu yatwaye miliyari 1.3 n'ivuriro ry'ibanze rya Mahango ryitezweho gufasha abaturage bajyaga kwivuriza kure.Ni mu gihe mu Murenge wa Remera hatashywe imesero ryubatswe mu kigo nderabuzima cya Gasetsa, mu rwego rwo gufasha abarwayi kujya babona aho bamesera, hanatashywe kandi inzu yubakiwe umuturage utishoboye hamwe n'icumbi ry'abakozi bunganira Akarere mu by'umutekano (DASSO).
Ubuyobozi bw'Akarere bukaba bwasabye abaturage gufata neza ibikorwaremezo begerejwe.































English
Kinyarwanda


