Ngoma:Urubyiruko rwasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi muri zone Turquoise [AMAFOTO]

Bamwe mu rubyiruko rwo mu murenge wa Sake mu karere ka Ngoma basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Murambi mu karere ka Nyamagabe,bavuga ko ibyo babonye n'amaso yabo byemeza neza ko Jenoside yateguwe Kandi igashyirwa mu bikorwa amahanga arebera.

Kuri iki Cyumweru tariki 26 Mata 2026,nibwo iri tsinda ryasuye urwibutso rwa Murambi mu karere ka Nyamagabe mu rwego rwo kurushaho gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko ibyabereye mu cyahoze ari zone Turquoise muri Perefegitura ya Gikongoro.Ni urugendo rukozwe mu gihe u Rwanda ruri mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bamwe mu rubyiruko bagaragaza ko ibyo babonye ku rwibutso rwa Murambi nka rumwe mu nzibutso ziri mu murage w'isi,byabafashije gusobanukirwa uko Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe hari n’abari bafite ubushobozi bwo gutabara batabikoze.Bavuga kandi ko nk'urubyiruko rugiye kurushaho gukoresha ubumenyi rwungutse mu gusangiza abandi ukuri kw’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi harimo na bamwe mu babyeyi bashaka kuyagoreka.

Uwitwa Giraneza Grace ati"Nabagira inama y'uko bagira icyo gitekerezo kuko abenshi bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi amateka ntayo tuzi ariko iyo tuhasuye turayamenya bitewe n'uko ababyeyi bacu batarabohoka ngo batubwize ukuri ariko iyo tugeze ku nzibutso tubasha kwibonera ukuri kuko baradusobanurira Kandi natwe tukaba twagenda tugasobanurira n'ababyeyi bacu,tuti twabibonye byagenze gutya na gutya niba hari n'aho bayagorekaga tukabakosora".

Magnifique Ayinkamiye yagize ati"Gusura uru rwibutso rw'i Murambi byadushimishije cyane kubera ko ari urwibutso rufite amateka menshi yatwigishije byinshi tumenya ibyo tutari tuzi.Twababaye ariko dushimishwa no kumenya byinshi ".

Yakomeje agira ati"Ubutumwa naha bagenzi banjye batarasura urwibutso nuko babishyiramo imbaraga bakiga amateka bakanarushaho kuyabumbatira mu mitwe yabo kugira ngo ntibirangirire gusa kuyareba, ahubwo nabo bizababere Inyigisho baha abato kuri bo n'abandi bazabakomokaho kugira ngo turusheho kubumbatira amateka yaranze u Rwanda cyane cyane Jenoside yakorewe Abatutsi 1994".

Ntawuhiganabo Jean Paul yagize ati:
“Gusobanukirwa amateka bidufasha kuzirikana urugendo rwo kubohora igihugu, na twe tukumva inshingano dufite zo gukomeza kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Sake, NDAYAMBAJE Emmanuel, yavuze ko uru rugendo rugamije gufasha urubyiruko kumenya neza amateka y’igihugu no gusobanukirwa inshingano zarwo mu kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside. Yibukije ko Urwibutso rwa Murambi ari kimwe mu bimenyetso bigaragaza uko amahanga yananiwe guhagarika Jenoside, cyane cyane mu cyiswe zone Turquoise.

Yashimangiye ko urubyiruko rukwiye gukomeza gusigasira ibyagezweho, rugaharanira ubumwe bw’Abanyarwanda no kugira uruhare rugaragara mu iterambere ry’igihugu, rugendeye ku mateka rwize.

Iri tsinda ry’urubyiruko rusaga 70 ryaturutse murenge wa Sake,ryasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi ruherereye mu Karere ka Nyamagabe.Ryari kumwe kandi n'ubuyobozi bw'umurenge ndetse n'abandi bavuga rikumvikana.