Perezida wa Sena y'u Rwanda Dr Kalinda Francois Xavier, yasabye abaturage gukoresha ikoranabuhanga bahangana n'abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside dore ko muri ibi bihe u Rwanda rugiye kwinjiramo byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abantu bahakana bakanapfobya Jenoside biyongera Kandi baciye ku mbuga nkoranyambaga.
Ibi yabisabye abaturage bo mu karere ka Rwamagana,nyuma y'umuganda rusange wabereye mu Murenge wa Mwulire kuwa Gatandatu tariki ya 29 Werurwe 2025,ukaba witabiriwe n'abayobozi batandukanye ndetse n'abaturage benshi.Muri uwo muganda,hatunganyijwe umuhanda w'ibimetero 8 ujya ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mwulire,hanakozwe ibikorwa byo gusukura urwo rwibutso ndetse n'inzu y'amateka ya Jenoside ihubatse mu rwego rwo kwitegura ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa,yabwiye abaturage bo mu karere ka Rwamagana ko mu rwego rwo kwitegura ibikorwa byo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ,mu Ntara y'Iburasirazuba hateguwe ibikorwa birimo gahunda zo kwimakaza Ubumwe n'Ubudaheranwa asaba abaturage gukomeza kwitabira ibiganiro byateguwe ndetse bakanaharanira kwirinda icyateza amacakubiri.
Senateri Kalinda Francois Xavier yasabye abaturage bo mu karere ka Rwamagana guhangana n'abakwirakwiza ivangura,amacakubiri ndetse n'ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yagize "Ubutumwa natanga,tugomba kurushaho gushimangira Ubumwe bw'abanyarwanda,cyane cyane mu ibi bihe tubona hari abantu bagihembera amacakubiri,abakwirakwiza ibihuha n'ingengabitekerezo ya jenoside,tugomba kubaca intege ntabwo tugomba kubahishira.Tugomba kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside twivuye inyuma,Cyane cyane ko muri ibi bihe mufite n'uburyo bwo kuri telefone bwo gutumanaho,mufite za Whatsapp,hari Twitter cyangwa X iyo miyoboro y'ikoranabuhanga mugomba kuyikoresha mwamagana abakwirakwiza ingengabiterezo cyane ko ari icyaha gihanwa n'amategeko."

Perezida wa Sena yakomeje ati"Ntabwo Igihugu cyacu kizihanganira abica ubumwe bwacu bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside."
Abaturage batuye mu Murenge wa Mwulire basabye perezida wa Sena kubakakorera ubuvugizi bakabona umuriro w'amashanyarazi uhagize kuko uwo bafite badashobora kuwukoresha bakora imirimo ibateza imbere.Abatuye Umurenge wa Mwulire basabye ko kuri Rwunge rw'amashuri rwa Mwulire ya Mbere hongerwamo amasomo y'ubumenyi ngiro kuburyo urubyiruko rwabo rushobora kurikuramo ubumenyi burufasha kwiteza iteza imbere.Basabye ko Kandi umuhanda ujya ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mwulire rushyirwamo Kaburimbo .




Turatsinze Hassan/Realrwanda
English
Kinyarwanda


