Umuyobozi w'Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli, RMB, Kamanzi Francis yavuze ko ubushakashatsi bwakozwe mu Kiyaga cya Kivu, bwagaragaje ko hari uduce 13 twabonetsemo peteroli, hasigaye kumenya neza ingano ya peteroli irimo n’ikiguzi byasaba ngo icukurwe.
Ibi yabibwiye Abadepite bagize Komisiyo y'Imiyoborere, Uburinganire n'Ubwuzuzanye bw'Abagabo n'Abagore ubwo iyi komisiyo yari yakiriye minisitiri w'ibidukikije kuri raporo y'Ibikorwa by'urwego rw'umuvunyi bya 2023-2024 ku bibazo byerekeye ubutaka n’ubucukuzi bw’amaybuye y’agaciro na kariyeri.
Mu buryo busa no gushyenga ariko avuga ukuri,Umuyobozi Mukuru wa RMB, Kamanzi Francis yabwiye Abadepite ati “ Inkuru nziza ni ko dufite peteroli. Ubushakashatsi bw’ibanze bwakozwe hariya mu Kivu habonetsemo amariba 13 agaragaza ibimenyetso bya peteroli, kandi abize ibidukikije babyumva neza.”
Kamanzi yabwiye Abadepite ko hari amahirwe menshi ko Peteroli iri mu Kiyaga cya Kivu ari nyinshi kurusha iyabonetse mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.
Ati “I Kivu cyacu cyo ni kirekire kurusha ziriya nyanja zindi, bakavuga ko rero dushobora kuba dufite na peteroli nyinshi kuruta n’ibindi bihugu bidukikije,”
Yakomeje avuga ko inzego zibishinzwe zirimo gutegura uburyo hacukurwa mu kureba ibyo bimenyetso byagaragajwe n'ubushakashatsi bw'ibanze n'ingano ya peteroli yaba irimo.
Ati “Ubushakashatsi bwa mbere bwarakozwe, hasigaye ubundi bwa kabiri, ubwo ni ukujya hasi [drilling], bagakurayo ibimenyetso hasi, bakajya muri laboratwari kureba ngo ese peteroli dufite ingana iki, ni bwoko ki, ese yacukurwa igacuruzwa ikavamo? Hari ubwo ushobora gusanga igishoro cyo kuyicukura kiruta n’icyavamo. Ni ugukora izo nyigo zose.”
Ubushakashatsi bwakozwe mu Kiyaga cya Kivu mu bihe bitandukanye, bwageze mu ndiba yacyo muri metero 480. Hoherejwe kandi imashini aho munsi, zifata impagararizi, zijya gupimwa muri laboratwari mu kwemeza ko aho Gaz méthane ituruka haba hari na peteroli.
Ikindi cyiciro gikurikiraho nyuma y’iki ni ikijyanye no kohereza imashini munsi y’amazi zigasohora ikimeze nk’ikarita yerekana mu by’ukuri ahari gaz na peteroli uko hameze n’uburyo hateye.
Gahunda yo gushakisha peteroli mu Rwanda yari yaratangijwe ariko iza guhagarara mu 2014. Yongeye kubyutswa ubwo ikigo cyo muri Canada, Black Swan Energy, cyavumburaga ko mu gice cy’Uburasirazuba cya Kivu hashobora gucukurwamo peteroli na gaz mu buryo bworoshye.
Mu byiciro bibiri bya mbere byo gushakisha peteroli hakoreshejwe arenga miliyari 1,7 Frw. Mu 2020, RMB yavugaga ko ibyiciro bizakurikiraho bizahenda kuko bizatwara hagati miliyari 8 Frw na miliyari 10 Frw.


English
Kinyarwanda


