Gakenke:Imvura irimo umuyaga mwinshi yangije ibyumba by'amashuri 8 n'inzu 35

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gakenke barasaba Leta ko yabatabara bikiri mu maguru mashya, ikagira icyo ibafasha nyuma y'uko imvura nyinshi yivanzemo n'umuyaga yaguye ikangiza ibicuruzwa byabo ndatse igasenya n'amazu idasize n'amashuri.

Byabaye tariki 01 Ukwakira 2025 mu mudugudu wa Cyumba Akagari ka Karambo Umurenge wa Karambo mu karere ka Gakenke ubwo hagwaga imvura irimo umuyaga mwinshi igatwara ibisenge by'amazu y'abaturage ndetse ikangiza imyaka mu mirima .

Bamwe mu baturage bagizweho ingaruka n'iyi mvura bavuze ko ari ubwa mbere babibonye ndetse ko byarenze ubwenge bwabo n'ubushobozi,bityo bagasaba Leta ko yagira icyo yabafasha.

MANIRAGABA Girbert yagize ati "Nge nsanzwe ndi umucuruzi nari mu nzu numva igisenge kivuyeho ubwo ibicuruzwa bitangira kunyagirwa tubura uko tubigenza.Dusohotse dusanga ibintu byakomeye, ibisenge by'amazu birimo biguruka, rwose leta nidutabare byaducanze".

MUKANTABANA Anociate yagize ati "nta nzu nimwe yo muri Cyumba itagizweho ingaruka n'iyi mvura kuko niyitagurutse yangiritse mu bundi buryo, kuko ibyabereye aha niba ari ibitangaza, niba ari amahano byatuyobeye Leta nigire icyo idufasha".

Umuyobozi w' Akarere ka Gakenke madamu MUKANDAYISENGA Vestine ubwo yageraga aho ibyo byabereye yihanganishije abaturage.

Yagize ati "Ibi ni ibiza Kandi Ibiza ntibiteguza ariko icya mbere ni ubuzima.Icyo dushimira Imana ni uko nta muntu wahapfiriye cyangwa ngo akomereke, naho ibintu byo ni ibishakwa, icyiza ni uko mwese muri bazima".

Yakomeje agira ati" ufite ubushobozi bwo kuba yakisanira inzu ntategereze leta ahubwo nasane inzu kuko natwe nitujya gufasha turafasha abakene, ikindi Kandi mukwiye kubaka inzu zifite ubushobozi bwo guhangana n'imiterere yaho mutuye".

Muri rusange inzu zangiritse ziri hagati ya 30 na 35 hamwe n' ibyumba by'amashuri bigera 8.Kugeza ubu nta muntu n'umwe wabiguyemo cyangwa ngo akomereke.

Adam Tuyizere/Realrwanda.rw