U Rwanda rwasabye ko Iran ihagarika ibitero hakarindwa abasivili n’ubusugire bw’ibihugu

Guverinoma y’u Rwanda yasabye Iran guhagarika byihuse ibyo yise ibitero by’ubushotoranyi iri kugaba ku bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati, ishimangira ko hakwiye kubahirizwa ubusugire bw’ibihugu no kurindwa abasivili n’ibikorwaremezo by’ingenzi.

Uyu mwanzuro watangajwe ku wa 25 Werurwe 2026, mu nama yabereye i Genève mu Busuwisi, mu gihe hategurwaga umwanzuro uca imanza ibikorwa bya Iran byo kugaba ibitero ku bihugu byo muri ako karere.

Iran ishinjwa kuba yaragabye ibitero ku bihugu byinshi biyituriye. Ibi bitero bivugwa ko byakurikiye ibikorwa byo kwihorera nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Isiraheli bagabye ibitero kuri Iran ku wa 28 Gashyantare 2026.

Raporo zitandukanye zigaragaza ko ibitero bya Iran byibasiye intego zifitanye isano n’ingabo ndetse n’ibikorwa remezo by’abasivili birimo amahoteli n’ibibuga by’indege. Iran kandi yanenzwe kuba yarafunze inzira y’amazi ya Hormuz (Strait of Hormuz), inzira y’ingenzi ku bucuruzi bwo ku isi, inyuzwamo hafi 20% bya peteroli ikoreshwa ku isi, ibintu byateye impungenge ku bukungu bw’isi.

U Rwanda rwashyigikiye umwanzuro uca imanza ibi bikorwa. Mu ijambo rye muri iyo nama, Edmond Tubanambazi, Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda mu Busuwisi ndetse no mu butumwa bw’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye i Genève, yagaragaje impungenge z’u Rwanda ku gukomeza kuzamuka kw’uyu mwuka mubi w’intambara.

Yashimangiye ko kurinda abasivili, kurengera ibikorwaremezo, no kubahiriza ubusugire bw’ibihugu ari inshingano z’ingenzi ziteganywa n’amategeko mpuzamahanga. U Rwanda rwanasabye ko habaho guhagarika imirwano byihuse, kongera gufungura inzira z’ubucuruzi zo mu nyanja, ndetse hakihutishwa ingamba zo kurinda abasivili.

Tubanambazi yongeyeho ko hakwiye gushyirwa imbere inzira z’imishyikirano n’ubutabera mu gukemura amakimbirane, hagamijwe gukumira ko ikibazo cyarushaho gukara.

U Rwanda rufitanye umubano mwiza n’ibihugu byinshi byo mu karere k’Ikigobe cya Arabie byibasiwe n’ibi bitero. Urugero, Qatar ni umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda mu by’indege n’ibikorwaremezo, cyane cyane mu iyubakwa ry’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera. Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) ni imwe mu bafatanyabikorwa bakomeye mu bucuruzi, mu gihe Saudi Arabia ikorana n’u Rwanda mu nzego zirimo ubuhinzi, ubuzima n’ubucuruzi.

Byongeye kandi, u Rwanda na Oman biherutse gusinyana amasezerano y’ubufatanye mu nzego zirimo ubwikorezi, ikoranabuhanga n’ubucuruzi, bigaragaza akamaro k’ituze muri ako karere ku nyungu z’imikoranire mpuzamahanga y’u Rwanda.

U Rwanda rwongeye gushimangira ko ibiganiro n’ububanyi n’amahanga ari byo nzira irambye yo kugera ku mahoro arambye mu Burasirazuba bwo Hagati.

Jean Melane NDEKEZI / Realrwanda.rw