Abanyamuryango bishyaka DGPR - Green party bahuriye hamwe bahugrwa ku buryo bakwita ku bidukikije banaharanira demokarasi n' amajyambere, kugirango babashe kugerwaho n'ingaruka nziza z'ibyo bagizemo uruhare.
Byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Kanama 2025 mu murenge wa Kiziguro mu karere ka Gatsibo ubwo Ishyaka DGPR - Green party ryakoranaga inama n'amahungurwa n'abanyamuryango baryo.
Bamwe mu barwanashyaka bavuga ko biteguye gutanga imbaraga zabo mu kubaka igihugu ndetse banarengera ibidukikije.
NYIRIBAMBE Shantal utuye m' Umurenge wa Kiramuruzi yagize ati" nk' ubu nongeye kwibitswa ko mfite inshingano zo kubungabunga ibidukikije, kandi nkanagira uruhare muri demokarasi n'amajyambere".
MURWANASHAKA Emable umurwanashyaka w' Ishyaka DGPR - Green party utuye mu kagari ka Kiziguro Umurenge wa Kiramuruzi yagize ati"Kuba Ishyaka ryacu ridukangurira kwita ku ibidukikije ni byiza, batubwiye no ku buryo twatera imbuto zadufasha natwe ubwacu, ubu rero twungutse byinshi".
FRANK Habineza uhagarariye Ishyaka DGPR - Green party yavuze ko biteguye gukorana n'abarwanashyaka babo baherereye Gatsibo mu rwego rwo gukomeza kubaka igihugu ndetse no kuzamura iterambere ry'abaturage.
Yagize ati"Ubu twari hano dusangira umuganura n'abaturage bo mu karere ka Gatsibo, ni Akarere twateye inkunga ku rubyiruko rwaho kuko twabahaye miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda bayagura inkoko zabafashije mu iterambere ariko turakomeje".
Yakomeje agira ati "Twe nk'Ishyaka DGPR - Green party tunezezwa n'uko hari bimwe mu bitekerezo byagiye biduturukaho,ubu bikaba byarabaye impamo.Reba nko kongerwa k'umushahara wa mwarimu, kwishyura mituweri ugahita wivuza n'ibindi, turakomeje rero ntagucika intege".
Ishyaka DGPR-Green party ryakoze amatora y'abayobozi barihagararira m' urwego rw'Akarere ndetse n'Umurenge kugirango bajye barifasha kuba hafi y'abarwanashyaka baryo.Muri iyi nama,Ishyaka DGPR - Green party ryinjije abandi banyamuryango bashya mu Ishyaka dore ko ari bimwe mu bigize intego zabo.




Adam Tuyizere/Realrwanda.rw
English
Kinyarwanda


