Perezida Kagame yagaragaje ko ikibazo cya Kanyanga mu karere ka Burera ndetse n’imiyoborere idahwitsemuri ako karere aribyo byihishe inyuma y’uko aka karere kaje ku mwanya wa nyuma mu mihigo y’uturere ya 2021/2022,ni mu gihe akarere ka Nyagatare kaje ku mwanya wa mbere,agaragaza ko kagabanyije ibikorwa bya kanyanga yahavugwaga.
Ni bimwe mu byo umukuru w’igihugu yagarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Gashyantare 2023 mu ijambo risoza inama y’umushyikirano ku nshuro ya 18 yari imaze iminsi ibiri.
Ku munsi wa kabiri w’iyi nama ari nawo munsi wo kuyisoza,Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente,yagaragaje uko intara n’uturere byarushanyijwe mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2021/2022 mu nkingi eshatu arizo inking y’ubukungu,imibereho myiza ndetse n’imiyoborere myiza.
Intara y’Iburasirazuba niyo yaje ku mwanya wa Mbere mu ntara enye n’umujyi wa Kigali.Mu gihe intara y’Amajyaruguru ariyo yaje ku mwanya wa nyuma.Mu rwego rw’uturere,akarere ka Nyagatare ko mu ntara y’Iburasirazuba kahize utundi turere 30 kaza ku mwanya wa mbere,naho aka Burera ko muntara y’Amajyaruguru kaza ku mwanya wa Nyuma.

Ahereye kuri uru rutonde rw’uko uturere twarushanijwe mu kwesa imihigo,Perezida Kagame yavuze ko hari impamvu zishobora kuba zihishe inyuma y’ukutitwara neza ku karere ka Burere kabaye aka nyuma mu turere 30 zirimo iy’uko hashobora kuba harangwa kanyanga nyinshi.Ni mu gihe yavuze ko impamvu akarere ka Nyagatare kabaye aka mbere,ari uko kagabanyije ibikorwa bya kanyanga yaharangwaga.
Ati” Ariko reka nwereke ukuntu ibintu bigenda bigirana isano.Nahoze numva uko basomaga amazina,Burera niyo yabaye iya mbere uhereye hasi uhereye inyuma.Buriya hagomba kuba ahari impamvu.Muri uru rutonde n’ukuntu abantu bakurikirana,abantu bige n’impamvu zibitera gutyo.Impamvu nkeka ya mbere muri Burera, hariyo kanyanga nyinshi.Muzabikurikarane mumbwire ko ataribyo.Kanyanga zambukaka imipaka,izikorerwa aho nibyo byahindutse ibintu biri aho.Ndetse n’impamvu Nyagatare ishobora kuba yabaye iya mbere, igomba kuba yaragabanyije kanyanga nayo yari ihari kuko naho yari ihari nyinshi cyane ndetse icyo gihe yari ihari nyinshi cyane ku babyibuka,Nyagatare ntabwo yigeze iza mu ba mbere.Nayo yazaga mu ba mbere uturutse hasi uzamuka.Ibyo rero birumvikana”.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko imiyoborere idahwitse nayo ishobora kuba yaratumye akarere ka Burere kaza ku mwanya wa nyuma mu mihigo y’uturere,bityo asaba abayobozi kwisuzuma bakareba aho bipfira vuba na bwangu.
Ati”Ikindi kigomba kuba kibitera,ni ubuyobozi.Hagomba kuba hari ikibazo cy’ubuyobozi nacyo mugisuzume ubwo ndabibwira niba hari n’umuyobozi w’akarere cyangwa abandi bayobozi ku zindi nzego,mwisuzume vuba na bwangu.Ubwo hagomba kuba hari ukudakurikirana.Kudakurikirana ibiba bidakwiye kuba bikorwa ugasanga nibyo byiganje,nibyo bikorwa ahubwo”.
Mu mihigo y’umwaka wa 2021/2022,Intara y'Iburasirazuba yabaye iya mbere mu kwesa imihigo n'amanota 79%, ikurikirwa n' Amajyepfo n'amanota 78%, iy'Iburengerazuba 76%, Umujyi wa Kigali 75%, mu gihe Intara y'Amajyaruguru yabaye iya nyuma n'amanota 70%.Ni mu gihe akarere ka Nyagatare kaje ku mwanya wa mbere n’amanota 81.64% naho Burera iza ku mwanya wa nyuma n’amanota Burera: 61.7%.
Urebye ku rutonde,uturere tune muri turundwi two mu ntara y’Iburasirazuba,twaje mu myanya ya mbere 10.Ni mu gihe kandi uturere tune muri dutanu tw’intara y’Amajyaruguru twaje mu myanya itanu ya nyuma.

English
Kinyarwanda


