#Kwibuka29:Tuzahora tubibuka kugirango ababishe bamenye ko bakoze ikizira kandi ko u Rwanda rwashibutse-Meya Niyonagira

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie yasabye abatuye aka karere ko kwibuka Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994 ari igihango kigomba kuranga buri munyarwanda wese mu rwego rwo gusubiza agaciro Abatutsi bambuwe bazira uko bavutse,bityo ko kubibuka ari ikimenyetso cyereka ababishe ko u Rwanda rutazimye ahubwo rwashibutse rubikesha abana barwo.

Ibi yagagarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 7 Mata 2023, ubwo hatangizwaga icyumweru cy'icyunamo ndetse n'iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ku rwego rwAkarere ka Ngoma igikorwa cyatangirijwe ku rwibutso rwa Kibungo.

Umuyobozi w'akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie yavuze ko ibihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bigeze,aba ari ibihe Abanyarwanda bakwiye gusubiza amaso inyuma bakibuka Abatutsi bishwe bazira uko Imana yabaremye kugirango ibyabaye ntibizongere ukundi.

Meya Niyonagira yavuze Kandi ko ibihe nk'ibi biba bikomereye Abanyarwanda by'umwihariko Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuko baba barabuze ababo,bityo asaba abaturage kumva kwibuka ari ingenzi kuko ari amahitamo y'Abanyarwanda.

Yagize ati:Ibi bihe ntabwo biba byoroshye turasaba abatuye akarere ka Ngoma kuba hafi abarokotse tukabahumuriza.Ikindi turasaba abaturage kwirinda ingengabitekerezo kuko ari ugutatira ubunyarwanda kandi tugomba gukomeza kuba umwe kuko ariyo mahitamo y’igihugu cyacu". 

Yakomeje avuga ko kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside, ari igihango bafitanye n’abarokotse kuko kubafata mu mugongo no kubahumuriza bibagarurira icyizere cyo kubaho no kumva ko batari bonyine.

Ati"Kuba iguhugu gihari nabo bariho, ni igihango dufitanye nabo nk'abanyarwanda.Tuzahora tubibuka kugirango ababishe bamenye ko bakoze ikizira kandi u Rwanda rwashibutse rubikesha abana barwo”.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bavuga ko kuba bibuka ababo ari ukubasubiza agaciro bagashimira Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda idahwema kubafata mu mugongo.

Madamu Laurence MUKAKABARE atuye mu mudugudu wa Musamvu akagari ka Karenge umurenge wa Kibungo,avuga ko kwibuka bituma imitima iruhuka kuko kuba ari ugusubizi agaciro ababo bambuwe n'abicanyi.

Ati:Turashimira ingabo zahoze ari iza RPA zadusubije ubuzima aho twabonaga ko tutagikiwye kubaho kuko igihugu cyacu twari twarambuwe uburenganzira babona ko tutakiri abantu, uyu munsi turiho kandi twarokowe n'abana bafashe iya mbere bakanga ikibi bagaharanira icyiza nubwo hari abacu bishwe muri jenoside ariko iyo tubibuka bituma twumva turuhutse kuko tuba tubasubije agaciro bambuwe”.

Kugeza ubu Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rw’Akarere rwa Kibungo kuri ubu rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi bishwe mu Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 isaga 25,000. 

Amafoto