
Emir wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yahuje Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu biganiro bigamije guhosha umwuka mubi umaze igihe hagati y’ibihugu byombi.
Uku guhura kw'abakuru b'ibihugu byombi,ntabwo kugamije gusimbura inzira zisanzwe, zashyizweho zigamije gukemura iki kibazo kiri hagati y’ibihugu byombi n’intambara mu Burasirazuba bwa Congo, zirimo ibiganiro bya Luanda byashyizweho n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.
Ifoto yashyizwe hanze na Qatar, igaragaza Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yicaye hagati ibumoso hari Perezida Kagame, mu gihe iburyo hari Tshisekedi.
Abakuru b’ibihugu bashimye intambwe imaze guterwa binyuze mu biganiro bya Luanda na Nairobi, hamwe n’ibyavuye mu nama yahuje EAC na SADC i Dar es Salaam muri Tanzania ku wa 8 Gashyantare 2025.
Itangazo rigira riti “Abakuru b’ibihugu bashimangiye ubushake bw’impande zirebwa bwo guhagarika imirwano nta yandi mananiza nk’uko byemeranyijwe mu nama ziheruka. Bemeranyije kandi ku gukomeza ibiganiro byatangijwe na Doha bigamije gushyiraho umusingi ufatika ugamije gushaka amahoro arambye bigendanye n’ibiganiro bya Luanda na Nairobi, byahujwe muri iki gihe”.
Perezida Kagame na Tshisekedi bashimiye Emir wa Qatar ku biganiro byiza “byafashije mu kubaka icyizere” mu rugendo rugamije gushakira amahoro Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’akarere muri rusange.
Kugeza ubu ntawashidikanya kuvuga ko Qatar imaze kuba ubukombe mu kuba umuhuza mu makimbirane menshi ku Isi.Urugero ni uko iri gukorana na Misiri na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gushakira umuti intambara imaze igihe Kandi ikomeje hagati ya Hamas na Israel,yagize ingaruka nyinshi kuri Gaza aho kuri ubu imiturirwa myinshi yari itamirije uyu mujyi, hasigaye hari amatongo yuzuyemo umuyonga.