Ishuri rya tekinike imyuga n’ubumenyi ngiro rya Gitisi TSS ryanditse amateka nyuma yo kwegukana ibikombe by'igihugu bibiri mu byiciro by'abahungu n'abakobwa mu mikino ya nyuma ya RUGBY mu marushanwa y’Amashuri Kagame Cup 2026 yasojwe ku wa 31 Gicurasi 2026.
Iri shuri riherereye mu karere ka Ruhango ryashimangiye urwego rwiza rw'iterambere ry'umukino wa RUGBY muri aka karere no mu gihugu muri rusange kuko ryahigitse andi mashuri bari bahanganye.
Sinzayigaya Lambert Umuyobozi mukuru wa GITISI TSS (Representer Regal),yagaragaje ko gukunda Siporo no kugira ikinyabupfura mu mikino (Discipline) cyane cyane ku bakinnyi baba bari mu myitozo bigize igice kinini cy’imitsindire yabo.
Ati’’Gushyira imbaraga mu gutoza abakinnyi, kubitaho no kubaba hafi ndetse no kubakundisha ibyo bakora ni ryo banga nyamukuru twifashisha muri Gitisi TSS.”

Akomeza agira ati” Insinzi yacu turayitura akarere ka Ruhango, uyu ni umusaruro w’imiyoborere myiza y’igihugu cyacu. Dutewe ishema no kuba umukuru w’igihugu yarashyizeho iri rurashanwa ryamwitiriwe mu rwego rwo gukundisha sport abakiri mu mashuri.Twishimiye ibi bikombe 2 twegukanye ku rwego rw’igihugu, ishuri ryacu ni ryo ryahamagawe kabiri tujya kwakira ibikombe byo ku rwego rw’igihugu.’’
Umutoza w’ikipe y’abanyeshuri ba Gitisi TSS Joseph Izabayo Ntezimana yavuze ko gutsinda mu mikino ya Rugby babikesha gushyira imbaraga mu myitozo, bagategura abakinnyi neza kandi ku gihe bijyana no kubakundisha umukino ndetse na sport muri rusange.
Ati” Dufashijwe n’akarere ka Ruhango kaduhora hafi mu gushishikariza urubyiruko ruri mu mashuri gukunda sport no kuyikora, ubuyobozi bw’ishuri rya GITISI TSS bufasha abana ibishoboka byose ndetse n’ishyaka abana bacu baba bafite mu myitozo no mu mukino nyirizina, ni byo byatugejeje ku ntsinzi yo gutwara igikombe ku rwego rw’igihugu.”
Umutoza akomeza avuga ko mbere ya byose bibutsa abana ko ari abanyeshuri bityo kwiga no gutsindamu masomo bikajyana no gukora sport no kwegukana ibikombe ndetse bakegukana n’ibyo ku rwego rw’igihugu.
Ku ruhande rw'abanyeshuri,Niyonkuru Henriette yiga mu mwaka wa Kane ishami ry’amashanyarazi mu ishuri rya GITISI TSS akaba na Kapeteni w’ikipe ya Gitisi TSS mu bakobwa yavuze ko yishimiye insinzi batahanye kuko bari biteguye bihagije bashaka kuzegukana igikombe.

Naho Dufitumurinzi Abraham, Kapeteni w’ikipe y’abahungu yegukanye igikombe cya 4 mu marushanwa y’Amashuri Kagame cup mu mikino wa RUGBY yavuze ko amarushanwa yari akomeye cyane ariko kuba babashije kwegukana igikombe , bibateye ishema n’imbaraga zo gukomeza guhatana cyane ku buryo bifuza no kuzatsindira igikombe mu mikino ya FEASSA 2026.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango ishuri rya Gitisi TSS riherereyemo yavuze ko kuba iri shuri ryegukanye igikombe cyo ku rwego rw’igihugu ryitiriwe umukuru w’igihugu “Amashuri Kagame Cup2026”mu mukino wa Rugby bivuze ikintu kinini kandi kiremereye haba ku bigo by’amashuri ndetse no ku baturage muri rusange.
Yagize ati"Iyi ni intsinzi yacu twese nk’abaturage ba Ruhango by’umwihariko mu murenge wa Bweramana.Ni ikimenyetso cy’uko umurenge wacu twese dukunda Sport.’’
Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya Gitisi TSS rimaze kwegukana ibikombere 4 mu marushanwa y’Amashuri Kagame Cup ku rwego rw’igihugu mu cyiciro cy’abagabo , hiyongereyeho n’igikombe 1 cy’abakobwa batwaye muri uyu mwaka wa 2026. Gitisi Tss iza ku mwanya wa kabiri mu karere ka Ruhango mu gutsindisha neza mu mashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro. Naho mu cyiciro rusange Tronc Commun, abana batsinda ku ijanisha riri hejuru ya 90%.

Amakipe yari ahagarariye akarere yitwaye neza mu mikino ya nyuma y’Amashuri Kagame Cup 2026 , yegukana ibikombe bibiri by'igihugu ndetse n'umwanya wa gatatu mu yandi marushanwa. Ishuri rya GS Indangaburezi ryegukanye igikombe cy'igihugu muri Volleyball, mu mukino wa Rugby, ishuri rya Gitisi TSS ryanditse amateka meza ryegukana ibikombe by'igihugu mu byiciro by'abahungu n'abakobwa,naho ishuri rya ES Kigoma, ryaserukiye Akarere muri Handball, ryegukanye umwanya wa gatatu ku rwego rw'igihugu,
Aya makipe yegukanye imyanya ya mbere ategerejwe kuzahagararira u Rwanda mu mikino ya Federation of East Africa Secondary Schools Sports Association (FEASSA), izabera muri Tanzaniya mu muri Kanama 2026.

Mukeshimana Alice /Realrwanda.rw
English
Kinyarwanda


