Inteko rusange y'Umuryango wa Rayon sports yateranye itora Abayobozi b'iyi kipe ikundwa n'abantu benshi,aho hatowe komite yahawe izina ry'urwego rw'ikirenga rwa Rayon sports ndetse na komite nyobozi y'umuryango wa Rayon sports.
Ni amatora yabaye kuri uyu wa gatandatu Tariki 16 Ugushyingo 2024 aho abahoze bayobora ikipe ya Rayon sports banayigireyemo ibihe byiza kuko bayihesheje ibikombe bitandukanye bongeye kugaruka mu buyobozi bwayo.
Muri abo harimo nka Paul Muvunyi,Gacinya,Murenzi Abdal ndetse n'abandi bafatwaga nk'abari mu ishyamba,ni ukuvuga abatumvikanaga na komite yayoboraga iyi kipe.
Uko amatora ya Rayon Sports yagenze
Mu gushyiraho board byo byari byoroshye kuko uwabaye umuyobozi wese wa Rayon Sports uri mu #Rwanda yahise abonamo intebe, icyakozwe aha ni ukubaha imyanya.
▪️Board ya Rayon sports
- Perezida: Paul Muvunyi
- V/P: Dr Emile Rwagacondo
- SG: Murenzi Abdallah
- Abajyanama: Paul Ruhamyambuga, Charles Ngarambe, Theogene Ntampaka, Sadate Munyakazi, Jean Fidele Uwayezu na Valens Munyabagisha.
Bigeze kuri komite nyobozi, umuntu yatanze Twagirayezu Thadée nka Prezida wa Rayon Sports maze hibazwa niba hari undi uhari ngo basanga umwanya ari uwe maze ahabwa rugari rwo kwishyiriraho abo bazakorana.
Ubu buryo bwaje ubwo Gacinya Chance Denys yatorerwaga kuyobora Rayon Sports asaba ko yashyiraho itsinda babyumva kimwe byamufasha gushyira mu bikorwa inshingano, bikagabanya ko abo bakorana bagaruka bakaba mu ishyamba.
▪️Komite nyobozi ya Rayon Sports igizwe na:

- Perezida: Twagirayezu Thadée
- V/P 1: Muhirwa Prosper
- V/P 2: Ngoga Roger Aimable
- Umubitsi: Rukundo Patrick
- Umujyanama: Gacinya Chance Denys
Mu myanya itorerwa muri Rayon Sports, Umunyamabanga mukuru ntukibamo ahubwo uyu ni umukozi w'ikipe ubihemberwa ushinzwe ubuzima bwa buri munsi,uzwi nka CEO.
Rukundo Patrick wabaye muri komite ya Gacinya yagarutse nk'umubitsi, mu minsi ishize yasabwe kwegura ubwo yari yagiye kuri stade yambaye umwambaro wa APR FC ifite umukino wa CAF Champions League.
Thadée yayiboye inzibacyuho mbere yo kwimika Uwayezu Jean Fidele, Prosper yari komite ijya mu matsinda na Roger wari muri komite icyuye igihe wagarutse.
Ni komite ije mu mwuka mwiza mu gihe Rayon Sports yari yatangiye nabi shampiyona ubu imaze imikino 6 itsinda ikaba iyoboye n'urutonde mu gihe ifite ikirarane na APR FC.

English
Kinyarwanda


