Umuyobozi w'intara y'Iburasirazuba CG Emmanuel Gasana yavuze ko ibibazo bibangamiye umuryango n'abawugize bizacyemuka hashyizwe imbaraga mu mikoranire inoze y'ibyiciro bine bigizwe n'ababyeyi,abayobozi,abarimu ndetse n'abafatanyabikorwa kuko byose iyo bigiye kuzamba bihera mu muryango.
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho kuri uyu wa mbere tariki 19 Nzeri 2022,ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe kuzirikana ihame ry'uburunganire n'ubwuzuzanye ku nsanyamatsiko igira iti"ihame ry’uburinganire imbarutso y’imiyoborere myiza n’iterambere rirambye".
Ni icyumweru cyatangiye mu turere twose tugize intara y'iburasirazuba kizageza tariki 25 aho hazakorwa ibikorwa bitandukanye byose bigamije guteza imbere ihame ry'uburunganire n'ubwuzuzanye bw'umuryango.

Ku rwego rw'akarere ka Ngoma,iki cyumweru cyatangiriye mu murenge wa Murama aho uyu muhango wari witabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi w'intara y'Iburasirazuba CG Emmanuel Gasana,intumwa za rubanda, abayobozi mu karere ka Ngoma ndetse n'abaturage.
Muri iki gikorwa, Imiryango yabanaga bitemewe n'amategeko yasezeranye,aho umuyobozi w'Akarere ka Ngoma Niyonagira Ntahlie yibukije abashyingiranwe ko uburinganire n'ubwuzuzanye bw'umuryango ari ishingiro ry'imibereho myiza y'abawukomokaho, ahera aho abasaba gukomeza kwimakaza uburinganire n'ubwuzuzanye mu mibereho yabo hatagize uhezwa ku mitungo.

Umuyobozi w'intara y'Iburasirazuba CG Emmanuel Gasana yavuze ko ibimaze kugerwaho mu Rwanda byaturutse mu bufatanye bw'abanyarwanda, bityo asaba ko hadakwiye kubaho ubusumbane mu banyarwanda.
Ati"Nta munyarwanda ukwiye kujya mu nsi y'undi twese dukwiye kugira amahirwe angana haba mu ngo zacu, mu muryango,mu kazi [.....] ntaho rero abanyarwanda bahejwe amahirwe angana, impano zawe ukazikoresha ku buryo ntawukwiye gucikanwa".
Guverineri Gasana yavuze ko muri iki gihe hari Ibibazo bikomeye birimo Abana bahohoterwa,Abana basambanywa,inda ziterwa abangavu z'imburagihe,umwana ubyara umwana,ibyo bizacyemuka habaye ubufatanye buhurirwaho n'ibyiciro bine bigizwe n'Abayobozi,ababyeyi,abarezi ndetse n'abafatanyabikorwa kugira ngo habeho gukurikirana umuryango,gukurikirana urubyiruko no gukurikirana ihame ry'uburunganire n'ubwuzuzanye mu muryango.Bityo ko iki cyumweru ari umwanya wo gusasa inzobe hagashakwa umuti w'ibyo bibazo.
Akomeza agira ati"Ni igihe cyiza cyo gusangira n'amakuru ajyanye n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina,irikorerwa mu ngo ndetse n'ahandi hirya no hino kandi hakabaho n'ubukangurambaga bwo gusubiza abana mu ishuri,abana bataye amashuri Bamwe dukunda kwita rya jambo ry'inzerereze,abandi bari mu ngo,abandi bari mu mirimo ivunanye Kandi idakwiye abana,abandi bagiye mu biyobwenge n'ibizindisha,[....] ibyo ngibyo byose,iki ni igihe cyo kugira ngo dufatanye muri Icyo gikorwa".

Guverineri Gasana yakomeje ashimira abasezeranye kubana byemewe n'amategeko abizeza ko ubuyobozi buzababa hafi mu nzira nziza bahisemo.
Ati"Abashyingiranwe uyu munsi mukomere mu rukundo rwanyu iyi nzira mutangiye turikumwe twese kandi turabashyigikiye".
Mu gutangiza icyumweru cyahariwe kuzirikana ihame ry'uburunganire n'ubwuzuzanye bw'umuryango mu karere ka Ngoma,Imiryango 142 yabanaga binyuranyije n'amategeko yasezeranye kubana byemewe n'amategeko.Igikorwa cyasojwe no kuremera iyo miryango yasezeranye imbere y'amategeko ndetse abana bahabwa ibikoresho by'ishuri.
















English
Kinyarwanda


