Ngoma:Nyuma y'imyaka 52 abakambwe batunguye benshi ubwo biyemezaga kubana byemewe n'amategeko

Umukambwe Ananias Maniraho w’imyaka 69 y’amavuko n’umukecuru we Thereza Mukadanyeri w’imyaka 82 y’amavuko batuye mu mudugudu wa Nyakarambo akagari ka Mutsindo umurenge wa Gashanda mu karere ka Ngoma,ni bamwe mu miryango yasezeranye imbere y’amategeko nyuma y’imyaka myinshi babana nk’umugabo n’umugore mu buryo bunyuranyije n’amategeko, none bakaba bashimangiye urukundo rwabo binyuze mu kubana byemewe n’amategeko.

Uyu muryango w’abakambwe,watangaje abari bitabiriye umuhango w’ubukwe bw’imiryango 82 yasezeranye byemewe n’amategeko kuri uyu wa Gatatu 21 Nzeri 2022,kuko niwo muryango ukuze cyane kandi aba bakaba bamaranye imyaka 52 babana mu buryo bunyuranyije n’amategeko ariko bakaba barabayeho mu rukundo nta gushwana, bitandukanye n’uko bigenda kuri bamwe mu bashakana muri iki gihe.

Umukambwe Ananias Maniraho na mukecuru Thereza Mukadanyeri, bamaranye imyaka 52 babana nk’umugabo n’umugore ariko mu buryo bunyuranyije n’amategeko bavuga ko nyuma y’iyo myaka yose babana,bahisemo gusezerana byemewe n’amategeko n’ubwo bashaje kugira ngo bashimangire urukundo rwabo rwamaze iyo myaka badashwanye nk’uko byagiye bigendekera abashakanye nyuma yabo.

Ananias Maniraho ati”Byangiyemo nanga kuba nahemukira umukecuru wanjye kandi tumezenk’abisezeranyije bitewe n’imyaka yose tumaranye.Ubwo rero abantu bo mubukangurambaga baraje baratwigisha twumva icyo kintu cyo gusezerana kitugiyemo.Njyewe icyemezo nafashemo,ntabwo byagombaga kunca intege ngo ni uko nshaje hato tutazasaza tumeze nkaho umwe ameze nk’uwashakanye n’undi turi indaya ubwo duhita dusezerana.Inyungu nabonye kuba twasezeranye uyu munsi ni uko yambere umugore nanjye nkamubera umugabo,twamanitse ikiganza,yasinye nanjye nasinye".

Maniraho akomeza agira inama abakambwe bagenzi ko nabo bagera ikirenge mu cye.Ati”Bakora nk’ibyo nakoze kuko sinakoze bibi ahubwo ari byiza kuko bifitemo inyungu yo kuzuzanya, gukundana,kuzuzanya n’inshingano”.

Umufasha we Thereza Mukadanyeri ati”Twebwe ni ukubera ko twabayeho neza n’umusaza abatoya bagashwana ariko njyewe nkiberaho neza n’umusaza wanjye n’ubucyene bwacu kandi.Inshuti z’umuryango zaratwigishije buriya zifite umumaro kuko zatubwiye ngo tubane mu bwumvikane maze dusezerane.Nagira inama abandi kuzasezerana mu mategeko kugira ngo babane neza”.

Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie yasabye abasezeranye bose kwita ku ngo zabo  kandi bakarushaho kurangwa n'urukundo no gucunga neza umutungo w'urugo.

Ati: “Urabona ko ari abantu bari basanzwe babana. Ni ugukomeza kubana neza  bakubaka ingo zizira amakimbirane kandi impanuro twabahaye ni uko bakwiye gukomeza gukundana bagafatanya gucunga neza umutungo w’urugo ndetse no kurera abana neza kugirango duce burundu ubuzererezi,duce abana bajya mu buzererezi. Turacyafite imiryango myinshi itarasezerana buriya twabasabye ko bagenda bakabera abandi itara, bakanabakangurira kubana byemewe n’amategeko kuko bifite akamaro ku muryango”.

Muri iki cyumeru cyahariwe ubukanagurambaga bwo kwimakaza ihame ry’uburinganire n'ubwuzanye bw'umuryango biteganijwe ko hazashyingirwa imbere y’amategeko imiryango 500.Kugeza ubu iminsi itatu ishize icyo cyumweru gitangiye,mu mirenge yose igize aka karere uko ari 14 imiryango igera kuri 326 imaze gusezerana byemewe n’amategeko.

">