Perezida Paul Kagame akaba n'umugaba w'ikirenga w'ingabo z'u Rwanda yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’Ingabo z’igihugu aho Juvenal Marizamunda yagizwe Minisitiri w’Ingabo, maze Lt Gen Mubarakh Muganga agirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo z'u Rwanda RDF.
Izi mpinduka zitumye Marizamunda asimbura ku mwanya wa minisitiri w'ingabo Maj Gen Albert Murasira wari kuri uwo mwanya kuva mu Ukwakira 2018.Ubusanzwe Marizamunda akaba yari Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), umwanya yagiyeho mu 2021 avuye muri Polisi y’u Rwanda.
Izi mpinduka kandi kandi zatumye Lt Gen Muganga agirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda mu gihe yari asanzwe ari Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka.Kuri uwo mwanya akaba asimbuye Gen Jean Bosco Kazura, wagiyeho mu 2019.Umwanya w’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka wahise uhabwa Maj Gen Vincent Nyakarundi, uyu akaba yari usanzwe ari Umuyobozi w’Urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare cy'u Rwanda.
Hari kandi Maj Gen Alex Kagame wagizwe Umuyobozi w’ibikorwa by’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda muri Mozambique, naho Maj Gen Eugene Nkubito agirwa Umuyobozi wa Diviziyo ya Gatatu ya RDF, ikorera mu Burengerazuba bw’igihugu.
Ku rundi ruhande kandi,Colonel Theodomir Bahizi yagizwe Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’urugamba mu Ngabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique.
Muri izi mpinduka harimo n'uwazamuwe mu ntera ariwe Lt Col Augustin Migabo wahawe ipeti rya Colonel, agirwa Umuyobozi wungirije w’umutwe udasanzwe w’Ingabo z’u Rwanda, Special Force Command.
Impinduka kandi zatumye Urwego rushinzwe Igorora ruhabwa umuyobozi mushya, Brig Gen Evariste Murenzi, wasimbuye CG Marizamunda.Jean Bosco Ntibitura, wagizwe Umuyobozi Mukuru mu Rwego rushinzwe Iperereza n’umutekano w’igihugu, NISS, ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu.
English
Kinyarwanda


